Amakuru mashya, Nkuko byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima uyu munsi none tariki ya 20 ukuboza 2020 habonetse abarwayi bashya ba Koronavirusi bagera kuri 61 harimo Kigali: 6, Rubavu: 25, Muhanga: 13, Huye: 9, Musanze: 4, Gakenke: 2, Kirehe: 1, Nyanza: 1
Abanyarwanda Tukaba tugirwa Inama zo Gukomeza ingamab zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi harimo
1.Kwambara agapfukamunwa neza igihe cyose uri mu bantu
2.Gukaraba intoki n’amazi meza kenshi kandi neza
3.Gusiga intera ya metero hagati yawe n’undi aho uri hose
4.Kubahiriza amasaha y’ingendo n’andi mabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya koronavirusi
5.Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi
Turakangurirwa gukomeza kwirinda ari nako turinda abandi ,tugomba kubahiriza amabwiriza atangwa yose ajyanye no kwirinda iki cyorezo cya koronavirusi ,dushize hamwe nibwo twakirandura burundu ,irinde kandi ntabwe ari wowe cyangwa njye wanduza abandi ,Dukomeze tugire ubuzima bwiza.