Amakuru mashya ku cyorezo cya Koronavirusi


Amakuru mashya,Nkuko byatangajwe na Minisiteri ,uyu munsi tariki ya 14/12/2020 ,habonetse abarwayi bashya b'indwara ya COVID-19 bagera kuri 88 harimo 31 babonetse i Kigali bakaba ari Abagenzi binjira mu gihugu, bahise bashyirwa mu kato, Rubavu: 31 (Abacuruzi bambukiranya umupaka), Nyagatare: 10, Musanze: 6, Gakenke: 2, Bugesera: 2, Nyamagabe: 1, Nyanza: 1, Ngororero: 1, Karongi: 1, Huye: 1, Burera: 1





Kuva icyorezo cya Koronavirusi cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu hamaze kuboneka abarwayi bose hamwe bangana na 6747 harimo 5996 bakize , 695 bakirwaye ,kugeza ubu abamaze gupfa ni 56, ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa ni 671223





Abanyarwanda Tukaba tugirwa Inama zo Gukomeza ingamab zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi harimo





1.Kwambara agapfukamunwa neza igihe cyose uri mu bantu





2.Gukaraba intoki n’amazi meza kenshi kandi neza





3.Gusiga intera ya metero hagati yawe n’undi aho uri hose





4.Kubahiriza amasaha y’ingendo n’andi mabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya koronavirusi





5.Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi





Turakangurirwa gukomeza kwirinda ari nako turinda abandi ,tugomba kubahiriza amabwiriza atangwa yose ajyanye no kwirinda iki cyorezo cya koronavirusi ,dushize hamwe nibwo twakirandura burundu ,irinde kandi ntabwe ari wowe cyangwa njye wanduza abandi ,Dukomeze tugire ubuzima bwiza






Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post