Amakosa 11 akorwa mu ikoreshwa ry’agakingirizo


Mu gihe ukoresha agakingirizo ushobora gukora amwe muri aya makosa ukisanga wateye mugenzi wawe inda cyngwa yakwanduje cyangwa wowe wamwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA





Ni kenshi abakobwa bisanga barasamye ,nyamara bari baziko bakoresheje agakingirizo m gihe baryamanaga n’abakunzi babo ,Soma amakosa atandukanye akorwa mu gihe hakoreshwa agakingirizo





1.Gukoresha agakingirizo kanini cyane cyangwa gato cyane





Burya udukingirizo tuboneka mu ngano zitandukanye ,kimwe nuko ibitsina by’abagabo biba bitandukanye mu ngano,gukoresha gakingirizo gato cyane bikongerera ibyago byo gucika mu gihe uri mu kazi nubwo bwose gakweduka ni ibyo kwitondera ,nanone gukoresha agakingirizo kanini kaba gashobora gusohoka mu gitsina ugasanga winjije igitsina cyawe kavuyeho harinigihe akenshi utamenyako kavuyemo bitewe nuburyohe,bikaba ariyo mpamvu niba wambara udukingirizo tunini cyangwa uduto bitewe n’igitsina cyawe ,ukagura utujyanye nacyo.





2.Kutabanza kureba niba agapaki kako karacitse





Bitewe n’uburyo wabitse agakingirizo cyane cyane nko kukabika mu ikofi bituma gashobora gucika bikaba byiza kubanza kugenzura neza niba ari kazima ,kandi si byiza kubika agakingirizo mu ikofi. Uba ukangiza.,





3.Kutareba itariki kakoreweho n’igihe kagomba kurangirira





Uzasanga akenshi ibi abantu batabyitaho ahubwo ahita yikorera imibonano mpuzabitsina atabanje kugenzura neza itariki kazarigiriraho ,iyo agakingirizo karangije igihe karapfa nta buziranenge kaba gafite bityo ukaba ushobora kwandura cyangwa kwanduza uburwayi bwandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi nanone ushobora gutera mugenzi wawe inda.





4.Kwambara agakingirizo nyuma yuko ukoza igitsina cyawe ku cye





Ibi bikunda kubaho aho umugabo ategura umugore we cyangwa undi wese bagiye kuryamana akoza umutwe w’igitsina cye ku cyumugore ,nyuma akaba aribwo yambara agakingirizo arikoyari yabanje kugenda akimukozaho,ibis ibyo kuko amatembabzuzi yo mu gitsina cy’umugore aba yacyuzuyeho bikaba byiza kwambara agakingirizo mbere yuko ukimukozaho.





5.Kudafata ku mutwe w’agakingirizo mu gihe ukambara





Agakingirizo gafite agatwe ahagenewe kujya amasohoro mu gihe urangije ,mu gihe rero ukambara ufata ku mutwe wako kugira ngo ubashe kwirinda ko hajyamo umwuka ,iyo umwuka ugiyemo kaba gashobora gucika mu gihe ukora igikorwa.





6.Kwambara agakingirizo ugahindurije





Kwambara agakingirizo ugahindurije ntikagenda ngo wumve kizingurira ku gitsina,bikaba ari byiza guhita ugakuramo ukakajugunya ugafata akandi kazima ,kuko gashobora kuba kangiritse mu gihe wakambaraga ugahata ,





7.Gukuramo agakingirizo hagati mu gikorwa





Iyo ukora imibonano mpuzabitsina hari igihe mugenzi wawe ashobora gukuramo agakingirizo yenda yumvishe kamubangamiye ,ibi aba aguhemukiye kuko ashobora ku gutera inda cyanwa akakwanduza ,ni ngombwa gukomeza kwambara agakingirizo mpaka igikorwa kirangiye ,bikaba byiza nawe ukomeje gucunga niba atagakuyemo.





8.Kudafata agakingirizo mu gihe ugakuramo





Iyo umugabo amaze kurangiza igitsina gicika integer kikagabanuka mu bunini ,ni byiza ko mbere yuko yiyaka umugore abanza agafata ku rugara rwa gakingirizo kugirango ataza gukuramo amasohoro akameneka mu gitsina cy’umugabo cyangwa agakingirizo kakavamo kagasigara mu gitsina cy’umugore.





9.Gukoresha amalubrifiant mabi





Hari igihe biba ngombwa ko abakora imibonano mpuzabitsina bakoresha amavuta kugirango m gitsina habashe kunyerera maze imibonano mpuzabitsina igende neza ,ibi bikaba bishobora gutuma gakingirizo gacika mu gihe mukoresheje amavuta atarabigenewe.





10.Gusangira ibikoresho byifashishwa bikinisha kandi ntimubyambike agakingirizo





Ku bakobwa cyangwa abagore bakoresha ibitsinagabo by’ibikorano ni byiza kubyambika agakingirizo kuko kubitizanya bishobora gutuma mwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.





11.Gukoresha agakingirizo ku nshuro ya kabiri ya mbere imaze kurangira





Iyo mu giye ku nshuro ya akbiri ni byiza kwambara akandi gakingirizo gshya ,agakingirizo gakoreshwa inshuro imwe gusa ,kuko iyo kongeye gukoreshwa gahita gacika.





Icyitonderwa





hari indwara ushobora kwandura niyo waba wakoresheje agakingirizo bikaba ariyo mpamvu ari byiza cyane kudaca inyuma uwo mwashakanye cyangwa ukagira uwo muryamana umwe niba utarashaka irinde gukora imibonano mpuzabitsina ngo nukop urakoresha agakingirizo.





Izo ndwara harimo





1.Herpes : ishobora kwandura gusa wahuye n’amatembabuzi ava  mugitsina cy’uyirwaye hahandi ashobora kukugeraho ,





2.HPV(Human Papiloma Virus) wayandura ari ugukozanyaho umubiri gusa nuyirwaye





3.Pubic Lice (inda) inda zitera amagi munsya kandi iyo mukora imibonano mpuzabitsina utwo duce tubonekaho iyo mitsatsi tuba dukoranaho.





4.Syphilis Iyo uwo muryama afite agaheri gaterwa nindwara ya syphilis kandi agakingirizo kakaba katahatwikiriye ushobora kwanduza mugenzi wawe.





Agakingirizo gakoreshwa rimwe kandi ntikameswa kakjugunywa ahantu habigenewe aho abana batagera ngo batubangemo imipira y’amaguru.





Umuntu yambara agakingirizo kamwe ,ntabwo atugerekeranya ari tubiri ngo nibwo turamurinda cyane ahubwo byatuma twikubanaho tugacika.





Izindi nkuru





Kuberiki abagabo babyuka buri gitondo igitsina cyabo cyafashe umurego?





Impamvu zitera kubabara mu kiziba cy’inda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsian


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post