Waruziko kurya ibihaza ari byiz aku murwayi wa Diyabete Menya byinshi ku kamaro k’ibihaza


Ibihaza bishyirwa mu rwego rw’imboga ,ariko hari nababishyira mu rwego rw’imbuto bitewe nuko bibonekamo imbuto,igihaza kiribwa amababi yacyo,kikaribwa imbuto ndetse nicyo twakwita umuhore wacyo.





Ibihaza bikaba bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye kandi zifitiye umubiri wacu akamaro                    Ibihaza bikomoka mu gihugu cya Mexique na Amerika yo hagati ,kikaba kimaza imyaka irenga 7500.





Dore akamaro gatandukanye k’ibihaza





1.Ibihaza bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri





Ibihaza nta binure bibonekamo nta na koresteroli tubisangamo ,kandi ibinure aribyo ntandaro yo gutera indwara z’umutima. Nanone ibihaza tubisangamo umunyunguguy wa potasiyumu na potasiyumu bizwiho gufasha umubiri kuringaniza ingano y’umuvuduko w’amaraso ukajya ku kigero cyiza.





2.Ibihaza byifashishwa n’abashaka kugabanya ibiro by’umurengera





Kubera ko ibihaza bitagira ingano nyinshi y’isukari ndetse bikaba nta nibinure bibonekamo bituma biba ifunguro ryiza ry’abifuza kugabanya ibiro.





3.Ibihaza bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri





Mu bihaza dusangamo Beta carotene ndetse na Vitamin C ,ibi byombi bikaba bifasha mu guhangana n’uturemangingo dutera kanseri , bikagabanya kandi ivuka y’uturemangingo dutera kanseri.





4.Ibihaza bifasha mu gukomeza amagufa n’amenyo





Mu bihaza habonekamo imyunyungugu itandukanye ,aho dusangamo managanese ,calcium ,phosphore nindi myinshi ifasha mu iremwa no gukomera kw’amagufa ndetse no gusana amagufa mu gihe habaye iyangirika ryayo.





5.Ibihaza bituma umuntu abasha kubona neza





Mu bihaza dusngamo Beta carotene na Lutein ,bifasha mu gutuma amaso areba neza kandi bikadindiza uburwayi bw’amaso buterwa niza bukuru.





6.Ibihaza bifasha mu igogorwa ry’ibiryo





Mu bihaza dusngamo fiber ku bwinshi ,ibi bigatuma amara akora neza kandi bikarinda indwara ya Constipation





7.Ibihaza bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara ya prostate





Kanseri ya prostate  iterwa no kubyimba kw’agasabo k’intanga ngabo ,kurya ibihaza bikaba bituma agasabo k’intangangabo katabyimba.





8.Ibihaza byongera ubudahangarwa





Umubiri wacu ukenera ubushobozi mu guhangana ni indwara zitandukanye ,ibihaza bikaba bifasha umubiri mu kubaka ubwo budahangarwa bitewe na  Vitamin C tubisangamo





9.Ibihaza bivura indwara ya constipation





Constipation ni igihe  wituma bigoranye ,umusarani ukaza ukomeye kandi ari duke cyane ,kurya ibihaza nizindi mboga muri rusange bikaba bivura iki kibazo .





10.Ibihaza bifasha mu guhangana n’uburwayi bwa Diyabete





Kubera nta sukari nyinshi dusanga mu bihaza bituma biba ifunguro ryiza ku barwayi ba diyabete kuko ntirizamura isukari nkandi mafunguro akungahaye ku isukari.





11.Ibihaza bifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso





Mu bihaza dusangamo umunyungugu wa Potasiyumu ukaba ufasha mu gutuma imitsi itwara amaraso ikora neza ,ibyo bikagira ingaruka nziza mu kuringaniza no gushyira ku kigero gikwiye umuvuduko w;amaraso.





12.Ibihaza birinda uruhu





Kurya ibihaza bituma uruhu rwawe ruhorana itoto ,bikarurinda gusaza imburagihe no kumagara ,ugahorana umubiri woroshye ,ibi byose bikaba biterwa n;amavitanibi atandukanye dusanga mu bihaza kandi afasha uruhu kumera neza.





izindi Nkuru





Ibikoresho byo kwa muganga n’akamaro kabyo igice cya 2





Nubwo abantu bibwira ko igitunguru ari ikirungo gusa ,ese waruziko  gifite akamaro k’ingenzi ku buzima bwacu?





Akamaro ku rubuto rwa pome ku mubiri wa muntu


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post