Umwihariko ku imodoka ya perezida w'Amerika ( The Beast)


Imodoka itwara Perezida,umukuru w'igihugu cy'Amerika ifite umwihariko utangaje ,ifite udushya nikoranabuhanga rihambaye ,ikaba ifite andi mazina nka Cadillac One ,The Beast , The First Car , ikaba ifite izina rya code ihabwa n'abashinzwe ubutasi ndetse n'abarinda umukuru w'igihugu rya StageCoach





Iyi modoka iri mu bwoko bwa Cadillac nkiyo Donald Trump yagendagamo yakozwe muri 2018





Abakuru b'igihugu cy'Amerika batangiye kkugendera mu modoka itangaje kandi ifite ikoranabuhanga rihambaye murigezweho muri icyo gihe guhera mu kinyejana cya 20





Kuva perezida John F Kennedy yicwa ,bahise batangira gukora imodoka zitinjirwamo n'amasasu ikaba byibuze ifite ikirahure cya santimetero 13.





Dore ikoranabuhanga n'ibintu bitangaje ikoranye nabyo





1.Iba ifite ikirahure kitakwinjirwamo nisasu gipima santimetero 13.





2.Ikoranye ikoranabuhanga rituma nkiyo habaye ibitero bikoresha intwaro z'uburozi ,ubwo burozi butageramo imbere.





3.Ikaba ifite kamera ishobora gukoresha igenda mu ijoro kabone niyo amatara yayo yaba ataka.





4.Ikaba ikoranye tank yuzuye umwuka mwiza wo guhumeka .kandi uyu mwuka ukaba ushobora gukoreshwa cya gihe habaye nk'ibitero by'ubumara imodoka igafungwa ku buryo umwuka wo hanze utinjiramo ,hakaba hakoreshwa uwo mwuka





5.Ikaba ikoranye tank y'amavuta y'imodoka ishobora gukoreshwa mu gihe izindi zagize ikibazo.





6.Ikaba ifite inzugi zifit umubyimba w'icyuma wa santimetero 20 ku buryo nacyo kitakwinjirwamo ni isasu





7.Kandi amadirishya y'iyi modoka afite ibice bitanu by'ibirahure bigerekeranye aribyo bituma ibasha kutinjirwamo nisasu iryo ariryo ryose.





8.Iyi modoka ikoze ku buryo mu gihe itewe igisasu cya bombe ntacyo kiyitwara





9.Amapine ya Cadillac one akoze ku buryo adapfumurwa n'ikintu runaka kandi akaba akomeza kugenda no kugendeshwa niyo hagira ikintu cyarwangiza.





10.Iyi modoka iba irimo umurongo wa telephone ikorana n'icyogajuru uwo murongo uba uhujwe na Pentagone na Visi perezida





11.Aamatanki y'amavuta aba akoranye nibyuma bitinjirwamo n'amasasu kuburyo niyo yaraswa ntacyo imodoka yakwangirikaho.





12.Mu mwanya wo gutwaramo imiziga haba harimo intwaro n'ibikoresho by'ubwirinzi bitandukanye





13.Kandi muri iyi modoka haba harimo udupaki tw'amaraso tw'ubwoko bw'amaraso perezida uriho afite.





14.Iyi modoka itwarwa n'abasore batojwe cyane barimo mu nzego z'ibanga kuburyo bashobora gukata kugeza kuri 180 mu gihe cyose bibaye ngombwa





15.Iyi modoka ipima ibiro biri hagati ya 6.800-9.100kg ku buryo iba iremereye ikba itaterurwa nicyo aricyo cyose.





Hari ikoranabuhanga rihambaye ryanze gushirwa hanze ni inzego z'ibanga ku bushake ariko nta washidikanya ko iyi modoka ari ntagereranywa









izindi nkuru Wasoma





Diamond Platnumz yabaye umuhanzi wa mbere muri EAC utunze imodoka ihenze kurusha abandi bose





Ni iki gituma imodoka zikorwa n’uruganda rwa Tesla ziba igitangaza kandi zigahenda cyane


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post