Nkuko tubikesha umuryango w’abibumbye ishami ryawo rishinzwe ubuzima (OMS) ,Inkingo ni uburyo bwiza bwo gukingira no kurinda burwayi kandi bukaba ari uburyo bwizewe . Inkingo zirinda ubuzima bw’abantu bari hagati ya miliyoni ebyiri kugera kuri eshatu buri mwaka. .
Inkingo zikorwa n’abahanga ndetse n’ibigo bikomeye bikora imiti,hashingiwe ku mabwiriza mpuzamahanga agenga ikorwa ry’imiti n’inkingo kandi hagakorwa igenzurwa ry’imbitse n’ubushakashatsi butandukanye kugera umuti runaka cyangwa urukingo byemezwe.
Inkingo zikoreshwa uyu munsi zimaze igihe kinini zikoreshwa ,zikaba zimaze guterwa amamiliyoni y’abantu ,umutekano wazo ukaba wizewe ijana ku ijana.
Ariko ubu hakaba hari gukorwa inking nshya zitandukanye z’ibyorezo bishya nka Coronavirus,Indwara ya Zika cyangwa virusi ya Nipah zikaba ziri mu magerageza atandukanye kugira hizerwe umjutekano wazo.
Ingaruka inking zishobora gutera
1.Ubuhumyi
2.Gupfa amatwi
3.Paralizi
4.Kwangirika ku bwonko
5.Ubugumba
6.Kanseri
7.Kuvukana ubumuga ku mwana
8.Urupfu
Uko Inkingo zisuzumwa
Kugira urukingo rwemezwe runyura mu magerageza yimbitse agera kuri atatu.Harimo akorerwa mu malaboratwari no gusuzumirwa ku bantu benshi kandi batandukanye
Isuzumwa rya mbere
Aha hafatwa itsinda ry’abantu bari hagati ya 20-50 ,hagasuzumwa ingaruka urukingo ruteza,hakarebwa ingano nyayo ikwiye guterwa umuntu kandi hakanarebwa uburyo bwiza bwo kurutera .
Isuzumwa rya kabiri
Iyo isuzumwa rya mbere rigenze neza rigatanga ikizere ,hanyuma batangira irya kabiri, aha bafata itsinda ry’abantu batandukanye babarirwa mu majana ariko bafite ibyo bahuriyeho ,yenda itsinda rimwe rihuje itsina ,inkomoko ‘ibindi cyane cyane hakibandwa kubo rukingo rugenewe
Urugero : nkurukingo ra kanseri y’inkondo y’umura ni ngombwa ko rusuzumirwa ku bakobwa n’abagore gusa ,ubwo icyo bahuriyeho ni igitsinagore ariko bakaba bahitamo amatsinda y’abasuzumirwa hagendewe ku duce cyangwa ibihugu bakomokamo ariko bose ari abagore.
Isuzumwa rya gatatu
Iyo isuzumwa rya kabiri naryo rigenze neza kandi ritanga icyizere nta ngaruka mbi rigaragaza ku kiremwamuntu ,bakomeza ku rya gatatu. Noneho hano urukingo ruterwa abantu benshi babarirwa mu bihumbi ,hanyuma hagakorwa isuzuma ritandukanye kandi ryimbitse kugira ngo hasuzumwe niba rwahabwa rubanda nyamwinshi.
Iyo aya masuzumwa arangiye kandi ubushakashatsi butandukanye bwaragaragaje ko nta ngaruka mbi ruteza kandi urukingo rutanga icyizereb mu gukingira iyo ndwara igambiriwe hakurikiraho inzira yo kurwemeza kugira ngo ruhabwe rubanda nyamwinshi kandi nayo itoroshye.
Ubundi ninde wemeza urukingo?
Igihugu urukingo rwakorewemo bwa mbere nicyo gifata iya mbere mu gusuzuma koko ibyo urukingo rugaragaza niba ari ukuri ariko hashingiwe ku mabwiriza mpuzamahanga agenga ikorwa ry’imiti n’inkingo hanyuma icyo gihugu cyabona ko urukingo ari nta makemwa .bagatanga raporo ku ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) naryo rigasuzuma koko niba ibikubiye mu rukingo ari ukuri.hanyuma urukingo rukabona kwemeza.
Uko umutekano ku bantu ucungwa
Iyo hagaragaye umuntu wagize ikibazo ku rukingo yahawe hakorwa ibizamini bitandukanye hagasuzumwa niba koko ari urukingo rwamuteye icyo kibazo ,iyo basanze arirwo rurahagarikwa ako kanya ,ariko ibi ntibikunze kubaho kuko ruba rwarasuzumwe byimbitse kandi bihagije,
Ariko hari igihe inkingo zishobora gutera ikibazo bitewe n’uburyo zabitswe cyangwa zatwawe bikaba bishobora gutuma zangirika ,akaba ariyo mpamvu uzasnga ku mavuriro atandukanye zibikwa mu mafirigo kugira zikomeze zigire ubuziranenge bwazo kandi hari n’amasuzumwa akorwa n’abaganga babishinzwe kuri ayo mavuriro agakorwa buri munsi
Izindi nkuru
Amwe mu mateka ya Professor ,inkingi ya mwamba muri filime y’uruhererekane ya la Cassa de papel
According to Experts, Kids Require Just as Much Drinking Water as Adults