Ejo ku itariki ya 12/11/2020 nibwo byatangajwe na guverinoma ya Nana Akufo Addo (Perezida wa Ghana uriho) ko uwahoze ari perezida w'igihugu cya Ghana ,Jerry John Rawlings yitabye Imana aguye mu bitaro bya Korle-Bu Teaching Hospital mu mugi wa Accra .
Ibi byabaye nyuma yaho yaramaze icyumweru ageze mu bitaro ahao yitabwagaho n'abaganga batandukanye. Nanone apfuye nyuma yaho umubyeyi we umubyara (Nyina) hashize amezi abiri yitabye Imana ku itariki ya 24/09/2020
Uyu mugabo Bwana Rawlings yari umusirikare ku ipeti rya Lieutenant mu mutwe wa gisirikare urwanira mu kirere ,akaba yaraje coup d'etat mu mwaka wa 1979 yaje gukora Coup d'etat ashaka guhirika ubutegetsi bwa Fred Akuffo abushinja kumungwa na ruswa ,aho iyo coup d'etat yaje gupfa ,arafatwa arafungwa akatirwa igihano cy'urupfu n'urukiko rwa gisirikare.
Hanyuma yaje gufungwa ariko yaje kurekurwa n'abasirikare batari bagishigikiye ubutegetsi bwa Fred Akuffo baza gukora indi coup d'etat iza kugera ku ntego zayo aho bakatiye urwo gupfa bamwe mubari bagize guverinoma ya Fred.
Bwana Rawlings yayoboye guverinoma y'inzibacyuho aho yarangiye ashikirije ubutegetsi umukuru w'igihugu watowe n'abaturage ariwe Bwana Hilla Limann
Hashize Imyaka itatu nabwo BWana Jerry Rawlings yaje gukora indi Coup d'etat ahirika ubutegetsi bwa Hilla Limann kuri 31/12/1981 avuga ko ubutegetsi bwe nt mbaraga bufite kandi ko rubanda barenganywa kandi baheze mu bukene.
Bwana Rawlings yaje kuyobora guverinoma y'inzibacyuho kugeza habaye amatora mu 1992.aho yaje gutorwa n'abaturage ku kigero cya 60%
Ku butegetsi bwa Rawlings yashize Politiki zo kuzahura ubukungu bwari bawarazambye,Bwana yaje gutorerwa kuyobora manda ya kabiri,iyo manda ye yaje kurangira 2001.
Bwana Rawlings yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Achimoto college ,akomereza mu ya gisirikare mu ishuri Ghana Airforce,ubutumwa bwe bwa mbere yabutangiriye mu gace ka Takoradi gaherereye mu burengerazuba bwa Ghana. ariko yaje gukomeza amashuri ye aho yaje kurangiza ahita aba umupilote w'indege ahabwa ni ipeti rya lieutenant
Apfuye afite umugore witwa Nana Konadu Agyeman bashyingiranwe mu 1977 akaba yari afite abana4.
Izindi Nkuru
Amateka ya Jack Ma kuva mu bukene kugeza mu bushorishori bw’ubukire
Murakoze kubwinkuru zubwenge mutugezaho
ReplyDelete