Kuva amaraso mu mazuru ni ibintu biza bitunguranye ,bishobora kukubaho aho waba uri hose,ku buryo uramutse udafite ubumenyi bw’ibanze ku buryo wakwifasha cyangwa ugafasha abandi byakubera ihurizo.
Kuva imyuna ni ikibazo ariko ni ibintu bishobora kuza bikagenda byatewe ni impamvu zitandukanye ariko bishobora kugaragaza ko mu mubiri harimo ikibazo kitaragaragara.
Impamvu ibitera
1.guhinduka kw’ikirere: ibi bishobora guterwa nk’ubushyuhe bw’abaye bwinshi n’ibindi….
2.Hari ikintu cyagukubise ku mazuru : ushobora nko kugenda ukagonga ikintu ugakubitaho amazuru cyangewa ukaba wakora impanuka ugakubita umutwe hasi cyangwa amazuru.
3.Kuba ufite uburwayi runaka : Ibi biba byatewe nuko umuvudujo w’amaraso wagiye hejuru.
Uko wakwirinda kuva imyuna
Kwirinda gukubita ku mazuru cyangwa mu gice cy’umutwe
Kwirinda guhinduranya ubushyuhe cyane cyane nko kujya ku izuba ryinshi cyane
Kwirinda ko amazuru yawe yakumagara ukaba wasigaho amavuta amavuta akoze muri petroleum nka Vaseline
Uko wafasha umuntu wagize iki kibazo
Kuryama ugaramye hanyuma ugakanda ku mazuru kugira ngo uhagarike kuva kw’amaraso byibuze mugihe kiri hagati y’iminota 10-15.
Gushyira barafu iruhande rw’amazuru
Gushyira ipamba mu mazuru neza
Kujya kwa muganga bakareba impamvu yabiteye
Ibyiza ni ukubikora wicaye cyangwa uhagaze hanyuma ugakanda izuru kuburyo amaraso ahagarara kuva.
izindi nkuru