Kureba amashusho y’urukozasoni bigira ingaruka mbi ku bwonko bwacu aho bitera ububata ugahora wumva agatima kararikiye kuyareba ,dore ko ubu internet(murandasi) yabyoroheje aho usanga amashusho n’amafoto y’urukozasoni aho ufunguye hose.
Kureba amashusho y’urukozasoni bituma ubwonko burekura umusemburo wa Dopamine ,Uyu musembuo ukaba utuma umuntu ararikira ikintu runaka cyatumye urekurwa , uurugero nko knywa inzoga ndetse no gukora ibindi bikorwa bikora ku murangamutima bituma uhora ubyifuza ,ibyo byose biba byatewe n’uyu musemburo wa Dopamine.
Iyo ureba aya mashusho y’urukozasoni bivubura uyu musemburo ku bwinshi ku buryo birenga urugero wari usanzwe uvuburwaho mu gihe uri gukora imibanano mpuzabitsina ,ibi bikaba byatera gutakariza ubushake no kwifuza uwo mwashaka akaba ariyo mpamvu usanga abagabo babaswe no kureba aya mashusho no kwikinisha bagira ikibazo cyo gutakaza ubushake igihe bari kumwe n'abago’e babo ariko no ku bagore niko bigenda
Dore izindi ngaruka mbi bishobora gutera
Ku bwonko
Umugabo wabaye imbata yay’amashusho hari igihe bigera akabona abagore bose nk’igikoresho cyo kwimara irari buretse ko hari n’abatakaza kwifuza abagore ahubwo bo bagahora bashaka ayo mafoto
Ibi bikaba byatera kuba bafata abana ku ngufu ,kurangiza ako kanya mu gihe baryamana nabo badahuje igitsina,no kudaha agaciro n’icyubahiro abagore babo
Muri rusange kureba amashusho y’urukozasoni byangiza ubwonko ,bikangiza marangamutima yawe ,ugatakaza ubushobozi bwo gusesengura no gushyira mu gaciro
Ku mubiri
Kureba amashusho y’urukozasoni bitera ububata ,bigatuma wumva wifuza imibanano mpuzabitsina ku buryo byagutera kwijandika mu busambanyi bikaba byagukururira kurwara indwara zandurira mu mibanano mpuzabitsina
Mu mibanire n’abandi
Umuntu wijanditse mu kureba aya mashusho yiyumva nkaho yatakaje ikizere n’urukundo rw’uwo badahuje igitsina, iyo bibaye akaranda atakaza ikizere no kwihagararaho akumva ashaka kubireka ariko bikanga ,akiha agaciro gake mu bandi no gutera imbere kuri we bikagorana
Ikibazo muri rusange nuko bitera ububata bigatuma uhora wumva ushaka kureba ayo mashusho ,kumva aribyo byshimo byawe biva .ibi bikangiza kandi bigasenya umubano wawe nabo mudahuje igitsina
Iki ngenzi ni ukumenya uburyo twitwara imbere yayo mashusho ,tukayarinda abana ,n’umuntu mukuru uyareba akamenya uburyo yabyitwaramo bitangije imyitwarire ye ndetse n’uburyo yitwara kubo badahuje igitsina .
izindi nkuru