Indwara y'igicuri ni indwara ishirwa mu ndwara zifata mu mutwe aho itera imikorere mibi y'imyakura ijyana ikanavana amakuru ku bwonko.
Impamvu ya nyayo itera uburwayi bw'igicuri ntizwi neza ariko hari impamvu nyinshi zishobora kuba intandaro y'uburwayi bw'igicuri kandi nanone igicuri gishobora guterwa n'uruhererekane mu muryango kuba mu muryango hari umuntu ukirwaye byongera ibyago byo kuba hari undi muntu wakirwara .
Harimo nka 1.Gukomereka mu mutwe 2.Indwara ya Stroke (iterwa no gukomereka ku dutsi tujyana amaraso mu bwonko) 3.Kuba ufite ibibyimba mu mutwe 4.Kurwara infections zifata ubwonko 5.Kuvukana ubumuga bw'ubwonko butewe no kuba umwana yavutse ananiwe nibindi.....
Ibimenyetso bitandukanye by'igicuri
1.Kugagara : umubiri uragagara umuntu agatakaza ubwenge ,akazana urufuzi mu kanwa kandi biza bitunguranye ku buryo umuntu ashobora guhita yikubita hasi kandi mwavuganaga . ahanini iyo umuntu aguye hasi ahita yinyarira,
2.gutakaza ubwenge : hari igihe umuntu atagagara ahubwo agatakaza ubwenge ntamenye aho aherereye cyangwa icyo yakoraga agasa nucanganyukiwe
3.kubabara umutwe
4.Kunanirwa kuvuga no kwitwara mu buryo budasanzwe
5.Kumva ufite umunaniro udasanzwe
Indwara y'igicuri ni indwara ivugwa umurwayi wayo akabana nayo igihe kirekire kandi nta ngaruka bimugizeho ,iyo yakurikije inama z'abaganga
Dore icyo wakora mu gihe uri kumwe n'umuntu agafatwa nuburwayi bw'igicuri
Iyo umurwayi w'igicuri muri kumwe akagira ikibazo cy'uburwayi akikubita hasi.
Uramufata ukamuryamisha ku rubavu kugira rwa ruvuzi rutaza kujya mu bihaha
Gshyira ikintu mu kanwa kugira ataza kuruma ururimi si byiza kuko bishobora gutuma umurwayi aruka
Ugomba kwigizayo ibintu byose bishobora gutuma akomereka nk'amabuye ari hafi,cyangwa ibintu nk'ibyuma nibindi.... hanyuma mugahamagara ubufasha kwa muganga
Uko twakwirinda uburwayi bw'igicuri
Nubwo ahanini bigoye kwirinda uburwayi bw'igicuri ariko hari ibin tu bitandukanye ushobora gukora bikagabanya ibyago byo kugira uburwayi bw'igicuri
1.Gukurikirana umwana uri munda no kubyarira kwa muganga
2.Kwirinda ibintu byose byatuma umuntu akomereka mu mutwe nko kwambara kasike kuri moto ,gutwara ibinyabiziga hirindwa impanuka neza mibindi....
3.Kwirinda indwara ziterwa n'umwanda ndetse no kurya amatungo yipfishije cyangwa atapimwe neza(nki ingurube).
Inama ku murwayi w'igicuri
Gufata imiti neza no kubahiriza amabwiriza ahabwa n'abaganga
Kwirinda kujya ahantu hamutera ibyago nko hafi y'umuriro ,hejuru y'amazu maremare ,hafi y'amazi y'ibiyaga nahandi henshi.
Kurya neza no gukora imyitozo ngororangingo
Kwitwaza aho agiye hose agakarita kagaragaza ko afite ubwo burwayi
Kwiyakira akumvako ubwo burwayi yabana nabwo kandi buvugwa
Natwe tubana nawe si byiza kumuhunga no kumuha akato kuko bimwangiza imitekerereze bigatuma ahora yigunze hakaba hashobora kuziramo n'uburwayi bundi .
izindi nkuru
Sobanukirwa n’ibimenyetso biranga umuntu wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ubushakashatsi: Kafeyine yibeshyweho ntitera indwara z’umutima ahubwo iraziturinda