Nkuko byatangajwe ni ikinyamakuru Psychologytoday nyuma yo gukora ubushakashatsi butandukanye cyatangaje impamvu zitera abagabo guca inyuma abagore babo
Ahanini uzasanga abagabo nkaba baba bazi kwisubanura no kugira amayeri menshi ku buryo bitakoroha ko iyo ngeso mbi wayibakekera .
Uzasanga aba bagabo baguha impamvu ngo
Nta mugabo urya indyo imwe
Nta mugabo waremewe umugore mwe biri mu maraso ku bagabo gutunga no kuryamana n’abagabo benshi
Ntabwo umugore wanjye yitwara neza mu buriri
Sinjye nwenyine ubikora n’abandi barabikora
Hari n’izindi mpamvu bagira urwitwazo kandi bidakwiye ,nanone atarizo mpamvu za nyazo zibibatera.
Dore Impamvu za nyazo zitera ubusambanyi ku bagabo
1.Kuba umugabo yifitemo ubwana
Ibi bishobora kumvikana nk’imvugo mbi ariko nicyo gisubanuro cya nyacyo kuko kubaka ni ugufata kamwe ,ukirengagiza ibindi byose byakurangaza ,ugakunda umufasha wawe kandi ukirinda kumuhemukira no gukora icya mubabaza ,umugabo nyawe ni ukomera ku isezerano kandi nta shidukire ibishashagirana byose abyita zahabu.
2.Ubusinzi
Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoga nyinshi zishobora gutuma umugabo atakaza gushira mu gaciro no gusesengura neza ingaruka ibintu agiye gukora bya mugiraho .ibi bikaba byaba intandaro yo kuba yakorana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari umufasha kandi atabiteguye ,
Inama ni byiza kunywera ahantu hatari ibigusha kandi ugasangira n’abantu bakugarura mu murongo muzima mugihe ugiye gutana,niba ubishoboye jya unywera mu rugo.
3.Mu gihe umugabo yiyumvamo icyizere gike
Ni igihe umugabo aba atifitiye icyizere gihagije ndetse akaniyumvamo ko atitwara neza imbere y’umufasha we bitewe ni impamvu runaka ,wenda yumva uko bagenzi be bigenda bitandukanye nuko we bigenda ibyo akaba yajya gusambana ahandi kugira ngo yige ubumenyi butandukanye nubwo yari afite
Inama ni byiza kuganira n’umufasha wawe mukareba ibitagenda neza ,mukabikosora utagiye kumuca inyuma
4.Kuba umugabo arambiwe umufasha we
Iki gihe umugabo aba ashaka impamvu umufasha we yatuma batandukana maze agatangira gukora ubusambanyi kandi ku mugaragaro kugira ngo umugore we abibone, nibwo ushobora kubona nk’umugabo azanye indaya mu rugo yenda abana be badahari ,agatangira kuryamana n’umukozi we n’ibindi.
5.Ikigare
Ni kenshi abo mugendana n’inshuti zawe bagira uruhare rukomeye mu myitwarire no mu mikorere yawe ,iyo umugabo agendana n’abagenzi be bakora ingeso nkizo nawe hari igihe agwa mu mutego nkuwo .baca umugani ngo ingeso irandura.
6.Kuba umugabo yarigeze kubabazwa no gufatwa nabi mu bwana
Guca inyuma uwo mwashakanye bishobora kuba ari ingaruka zatewe ni ubuzima wanyuzemo mu bwana bwawe ,ibyo bikaba ari nkuburyo bwo guhisha no gutwikira ako kababaro ,biagatuma ushobora gukora igikorwa cyo guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa no kwijandika mu ngeso mbi muri rusange,
Inama icyingenzi ni ugushaka abavura mitekerereze bakaguniriza bakgufasha kugaruka ku murongo kuko ubusambanyi bwagukururira n’ibindi bibazo bibi kandi bikomeye.
7.Kwikunda
Hari ikintu abagabo muri rusange bagira cyo kumva ko ariwe mutware kandi ko agomba gukora ibyo ashaka ,ni byiza ariko iyo bibaye mu bintu byose biragusenya ,ni kenshi umuntu muzima yifuza uwo badahuje igitsi yewe bishobora kuba na kenshi ku munsi ,ariko siko ikintu cyose kije mu bitekerezo ugikora ngo nuko ntawe ukuburanya ,maze usesengure neza kandi wibuke n’amasezerano wagiranye n’umugore wawe
8.Gushaka kwihorera ku mugore we
Hari igihe umugore agukorera ikintu kikakubabaza kandi ntacyo warenzaho .hari umugabo rero ufata umwanzuro wo kumuca inyuma nkuburyo bwo kwihorera ngo amubabaze akirengagiza ko ahubwo ariwe wiyangiza mu mutwe no ku mubiri muri rusange
9.Gushaka ibishya
Aha ni igihe umugabo yumva akeneye kugerageza n’ahandi akumva uburyo bimeze ariko bias no kugira ubwana twavuze ku mpamvu ya mbere ,iyo umuntu afashe umwanzuro wo gushing urugo ,ukubaka umuryango uba wiyemeje kudahemukira umufasha wawe kandi ukaba wiyemeje kwihanganira no kumenya kwiyobora nk’umugabo.bikaba ari byiza kutayoborwa n’umubiri ufatikanije n’amarangamutima.
Ingaruka ubusambanyi bugira ku muryango
1.Urwikekwe hagati y’abashakanye
2.Kuba mwarwara indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina
3.Gusesagura umutungo w’umuryango
4.Kugabanuka ku rukundo mwari mufitanye
5.Bitera ububata ugahora agatima karehareha wifuza uwo muryamana
6.Gutakaza icyubahiro wahabwaga muri rubanda
7.Kudashyira hamwe no guhora muryana mupfa utuntu duto duto
8.Kuba mwatandukana nuwo mwashakanye
9.n’ibindi…….
izindi Nkuru
Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami
Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo