Ubu bwoko bw’ibiribwa butandukanye kubirya kenshi byongera ibyago byo gufatwa ni indwara ya kanseri
1.Inyama zanyujijwe mu nganda
Inyama zanyuze mu nganda kugira ngo zitegurwe cyangwa ziribwe zitabanje gutegurwa ,Nkuko tubikesha ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rishyira inyama zanyuze mu nganada nka Sausages(sosiso) ,Ham( inyama yabitswe hakoreshejwe umunyu cyangwa umwotsi kugirango itangirika) ,Corned beef ,Canned meat, ku rwego rwa mbere rw’ibintu bitera kanseri.
2.Inyama zitukura
Inyama zitukura cyane cyane izikomoka ku matungo nk’inka,ihene ,intama ,kurya izi nyama byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri,cyane cyane bikarushaho kuba bibi mu gihe zokeje nko kuzirya zakozwemo brochette.
Ubu bwoko bw’inyama zitukura bushyirwa mu rwego rwa kabiri mu bintu bitera kanseri ku rwego rwo hejuru. Cyane cyane zitera kanseri ifata mu mara,kanseri ifata agasabo k’intanga ngabo ku bagabo,kanseri ifata urwagashya n’umwijima.
3.Inzoga
Inzoga zishyirwa ku rwego rwa mbere ku rutonde rw;ibintu bitandukanye bitera uburwayi bwa kanseri ,aho usanga bagira inama kureka inzoga cyangwa ukazigabanya ukazifata ku ngano nto ishoboka
Kunywa inzoga byongera ibyago byo gufatwa na kanseri ifata mu kanwa,mu muhogo,amabere,umwijima ndetse nifata mu mara.
4.Amafi yabitswe mu munyu
Umunyu ukoreshwa mu kubika ibintu bitandukanye kugirango bitangirika,amafi rero nayo akaba ashobora kubikwa mu munyu kugira ngo amare igihe kinini atangiritse,
Ariko kubwo ibyago ubu buryo bwo kubika amafi gutya bushobora kongera ibyago byo gufatwa nuburwayi bwa kanseri iyo uriye aya mafi yabitswe gutya , aya mafi akaba ashyirwa mu kiciro cya mbere mu bintu bitera kanseri.
5.Ibinyobwa byongerewe isukari
Kurya cyangwa kunywa ibinyobwa byongerewe isukari ,bituma umuntu agira umubyibuho ukabije,uwo mubyibuho ukaba ariwo ntandaro yo gufatwa n’ubwoko bwa kanseri za moko atandukanye.
6.Fast food
Kurya ibi biryo bigezweho bya fast food bitegurwa mu gihe gito hirya no hino ku muhanda cyangwa mu maresitora atandukany harimo nk’umureti ,amafiriti n’ibindi byongera ibyago byo kurwara indwara ya kanseri.
izondi Nkuru
Mugabo ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate
Uritondere ibi bimenyetso ,niba ubifite ushobora kuba ufite uburwayi bwa Diyabete
[…] Ibiribwa byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri […]
ReplyDelete