Ibintu 10 abagore banga ku bagabo babo


Hari ibintu bitandukanye abagore badakunda ku bagabo babo ,bigatumabiyumva nkabo badakunzwe cyangwa batereranywe.





Dore bimwe mu byo abagore badakunda





1.Umugabo utagaraza urukundo no kwita ku mugore we





Ni byiza ko twatugambo twiza ,za mapano za hato na hato zitarangirira gusa mu gihe mwarimo muteretana mutarabana.burya umugore ntaba agira ngo muteretane nk'abakibyiruka ,ariko kuagaragaza ko umwitayeho kandi ko umuhoza ku mutima no mu ntekerezo zawe ni ingenzi.





2.Gukunda kuvuga ibitagenda neza kuri we muri mu ruhame





Hari gihe ushobora kuzamura ikiganiro mu bandi kivuga ku ntege ze nabi mu ruhame kandi umugore wawe ahari ,ibi nubikora uzaba wisenyera urwawe kuko abagore babyanga kubi. kandi nanone nawe ni ukubatesha agaciro.niba hari nikibazo ibyiza ni ukwicara mu kakiganiraho mwembi ,kandi niba wacitswe uzihutire gusaba imbabazi





3.Guhora mu biganiro byawe uvuga kubo mwigeze gukundana mugatandukana





Guhora uvuga uwo mwakundanye umugaho ibyiza yewe niyo byaba ari bibi ,umugore wawe abibona nkaho byakunaniye kumwikuramo ndetse akumvako ushobora kuba ukimukunda kabone nuko hajemo izindi mpamvu zatumye atariwe mu bana





4.Iyo mugendana mu nzira akabona urangarira abandi bagore





Iyo ugenda urangarira abandi bagore kandi muri kumwe ibi umugore abibona nkaho abo ureba.ubona bamurusha ubwiza.agatangira kwiyumva nkaho ari umuntuw'agaciro gake imbere yawe





5.Kutagira gahunda n'intego mu buzima bwawe





Abagore muri rusange banga umugabo utagira gahunda ,uhora ujagaraye nta nzozi yifuza kugeraho.noneho byaba ari numunebwe umutima we ukenda gusaduka,abagore bakunda umugabo ugira gahunda ,ugira ubushake nimbaraga zo gukorera urugo





6.Kutabonera umwanya umuryango wawe





Hari abagabo batwarwa nakazi bakibwirako kubonera ifunguro umuryango bihagije.ibi bibangamira umugore cyane ndetse bishobora gutuma mutandukana.ibyiza ni ukumenya umwanyaa w'akazi kandi iukabonera n'umuryango wawe umwanya kabone niyo waba muto ariko ukaboneka .kandi ukawukoresha neza ntube ari umwanya wo kujya kuri whatsapp nibindi ..ahubwo ube umwanya wo gusngira no kuganiora ndetse no gufashanya.





7.Umugabo ubeshya utagira ukuri muri we





Iyo umugore wawe avumbura ko umubeshya.ahta afata ibyo mwanyuranyemo byose nk'ibinyoma yewe hari nigihe yumva ko nurukundo wamuhaye rwari ibinyoma.ni byiza cyane kwirinda kubeshya abo mu muryango wawe cyangwa niba ubigira ubireke burundu si byiza





8.Kudasaba imbabazi





Burya kwihagararaho nk'umugabo ni byiza cyane ariko si byiza mu gihe wakoreye umufasha wawe amakosa ,fata umwanya amaze gucururuka niba mawarakaranyije hanyuma umusabe imbabazi witonze .kabone niyo waba wamuciye inyuma azakubabarira burya abagore bagira umutima ugira impuhwe kandi ubabarira..





9.kutagira isuku no kwiyitaho





Kugira isuku ni byiza cyane kandi bituma ugaragara neza ugahumura neza ugasa na neza,umugabo utagira isuku atera umugore we ipfunwe kandi akumva kugendana nawe ari umusaraba,buriya iyo umugore umweretse ko ugira isuku nawe abigufashamo.





10.Kudashimira umugore igihe umaze gutera akabariro





Ijambo urakoze ni rito cyane ariko rigira igisubanuro gikomeye nimbaraga umuntu atapfa kwiyumvisha .iyo mu maze gukora imibonano mpuzabitsina ugahita wisinzirira nta no gushimira .umugore wawe abifata nkaho atigeze agushimisha namba agatangira kwishinja icyaha ko kuba bitagenze neza ariwe nyirabayazana.





Izindi nkuru





Nta kabuza umugabo witwara gutya ni Rudasumbwa mu rugo





Ese ururenda ruva mu gitsina rushobora ku kwereka ko wasamye?


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post