Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko urwaye indwara ya Diyabete


Indwara ya Diyabete ni uburwayi buterwa nuko isukari yabaye nyinshi mu mubiri,umubiri ukaba udafite ubushobozi bwo kuyimanura ngo uyishyire ku kigero cyiza .





Hakaba hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko ushobora kuba urwaye uburwayi bwa Diyabete ,bikaba byaba byiza uhise ujya kwa muganga bakagusuma ugatangira gufashwa kare.





Ibimenyetso mpuruza





1.Kugira inyota ikabije





iki ni ikimenyetso kiza mubya mbere kuko iyo usikari yabye nyinshi ku kigero kiri hejuru bituma umubiri ukenera amazi menshi ,ibi bigatuma ukenera kunywa amazi menshi.





2.Kumagara mu kanwa





Nkuko twabivuze iyo isukari ibaye nyinshi bisaba umubiri gukenera amazi menshi ,ibi karangwa nuko wumagara mu kanwa ukabura amacandwe.





3.Gushaka kunyara inshuro nyinshi





Iki nacyo ni ikimenyetso simusiga ku murwayi wa diyabete aho akenera kunyara inshuro nyinshi





4.Gusonza cyane





Nubwo  bwose usanga mu maraso harimo isukari nyinshi ariko iyinjira mu turemangingo ngo ikoreshwe iragabanuka ,hanyuma umubiri ukakwereka ko ushonje wohereza amakuru ku bwonko ,ubwonko nabwo bugasubiza bukubwira ko ushonje.





4.Kugira umunaniro ukabije





Kumva unaniwe ni ikimenyetso nacyo cyakubwirako ushobora kuba urwaye uburwayi bwa diyabete





5.Kureba ibihu (gutakaza ubushobozi bwo kubona neza)





Iyo ureba ntubone ishusho neza ukabona ari ibintu by’ibihu gusa bitagaragara neza ukwiye guhita ushaka impamvu nyamukuru yabiteye ,kuko uburwayi bwa diyabete bwangiza amaso kureba bikagorana





6.Kugira igisebe bikagorana gukira





Iyo ukomeretse ufite mu maraso isukari nyinshi biragorana cyane ko cya gisebe gikira.





7.Gutakaza ibiro kandi mu gihe gito





Iyo ubona ugenda unanuka kandi ubaho nkuko wari usanzwe ,nta cyanindutse ukwiye guhita utekereza kuri diyabete  ukisuzumisha ukamenya impamvu ya nyayo.





izindi nkuru wasoma





Akamaro 8 ka shokora ku mubiri wa muntu





Uritondere ibi bimenyetso ,niba ubifite ushobora kuba ufite uburwayi bwa Diyabete


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post