Nkuko byatangajwe ni ibiro by'umukuru w'igihugu cy'Amerika ( White House) ,indege itwara umukuru w'igihugu cy'Amerika yitwa AirForce One
Iyi ndege ikaba iofite umwihariko n'ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.ku buryo umugabo ukomeye agenda atekanya kandi acungiwe umutekano,
Iyi ndege ikorwa ni Kompanyi ya Boeing ikaba iri mu bwoko bwa Boeing 747-200B ikaba ihabwa kode ya AirForce VC-25A.
Iyi ndege aho igeze hose iba igaragaza igihugu cy'Amerika kandi igomba kuba iriho ibendera n'ikirango cy'igihugu cy'Amerika
Imbere muri iyi ndege hangana na metero kare 4.000 ikaba ifite ibyiciro bitatu
Igira igice cyagenewe kuba ibiro bya perezida aho bimeze neza nibiro bya white house
Ikaba ifite icyumba cyagenewe inama nandi makoraniro
Iba irimo ikorannabuhanga rihambaye rikorana nibyogajuru ku buryo ibasha kubona amakuru no kuyatanga byoroshye.
Haba hari igice cyagenewe umuganga ndetse hakabamo n'ibagiro yakoresha bibaye ngombwa.
Ikagira ibikoni bibiri muriyo bishobora kugaburira byibuze abantu 100
Iyi ndege iba ifite byagenewe abaherekeza perezida nk'abajyanama bakuru,inzego z;umutekano, abanyamakuru n'abandi bashyitsi
Iyi ndege ikorwamo klandi igatwarwa n'itsinda ryitwa Presidential Airlift Group ryashinzwe mu mwaka wa 1944 na perezida Franklin D.Roosevelt
M u mwaka 1962 nibwo perezida w'Amerika wa mbere John F.Kennedy yagendeye mu ndege bwa mbere aba perezida wa mbere ugendeye mu ndege mu mateka y'Amerika
Iyi ndege ishobora kumara amasha ndetse n'iminsi myinshi mu kirere bitewe n'uburyo ishobora kongerwamo amavuta ayitwara itageze hasi ku kibuga nkizindi ndege ,bituma ishobora kumara mu klrere igihe kirekire cyane
Iyi ndege ibamo telephone zigera kuri 85 zikoresha icyogajuru kandi abntu bagera kuri 70 bashobora kubona ibyicaro bose.
izindi nkuru