Burya kurya Tungurusumu bigabanya ibyago byo gufatwa n'indwara z'ubusaza , sobanukirwa na byinshi kuri Tungurusumu


Burya kurya Tungurusumu bigabanya ibyago byo gufatwa n'indwara z'ubusaza , sobanukirwa na byinshi kuri Tungurusumu
Tungurusuma ifitiye akamaro gakomeye umubiri wuyirya,kubera intungamubiri n’imyunyu \ngugu tuyisangamo bigatuma ibasha kgira ubushobozi butandukanye burimo kurinda no kubaka umubiri

1.Tungurusumu ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

Akace kamwe ka Tungurusumu dusangamo calories 14 ,tugasangamo amagarama 0.57 by’amaproteyine,nubwo bwose agace kayo kaba ari gatoya ariko kaba kuzuyemo intungamubiri zitandukanye harimo nka Vitamin C ingana na grama 2.82

                                                 Seleniyumu ingana na garama 1.28

                                                 Manganese ingana na garama 0.15

                                                 Ubutare bwa fer bungana 0.15

Izi ntungamubiri zitandukanye zituma kongera Tungurusumu mu biryo ,bikagira impumuro nziza mbese ukishimira kurya ifunguro ryongerewe Tungurusumu.

2.Tungurusumu zifasha kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri mu guhangana ni indwara

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005 bukorwa ni ikinyamakuru cyandika ibijyanye n’ubumenyi bw’umubiri no guhangana n’indwara.bwagaragaje ko Tungurusumu zifasha kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bityo bikaworohera kurwanya udukoko tumwe na tumwe

Ibi byose biterwa n’intungamubiri za Allicin na Alliinase bifasha mu gukangura no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.

3.Kurya Tungurusumu bigabanya ibyago byo kurwara Kanseri zimwe na zimwe

Tungurusumu zikungahaye kubyitwa Phytochemicals,zifafasha mu kurwanya ibintu byose byinjira mu mubiri byatera uburwayi bwa Kanseri

Bikaba ari ingenzi kurya kandi bihoraho Tungurusumu kugira ngo wikingire kandi ugabanye ibyago byo kurwara Kanseri

4.Tungurusumu zigabanya ibyago byo kurwara indwara ya Kanseri

Kurya tungurusumu bigabanya urugero rw’ibinure bibi mu mubiri ,amaraso akabasha gutambuka neza ,maze umutima ugatera neza ,n’umuvuduko w’amaraso ukagabanuka akaba ri nayo mpamvu tungurusumu ari nziza ku barwayi ba Hypertension.

5.Tungurusumu zituma ubasha gukora Siporo igihe kirekire

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2007 bwagaragaje ko kurya Tungurusumu bituma umuntu abasha gukora Siporo ,umubiri we utarananirwa agifite imbaraga nyinshi.

Ibi biterwa nuko kurya Tungurusumu bituma umubiri uvubura Oxide de nitrite ,ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no gutuma umutima utera neza kandi n’amaraso agatembera neza.

6.Kurya tungurusumu bivura indwara zibicurane

Niba warigeze ugira ibicurane ,ibi bintu urabizi ,kurya tungurusumu bigabanya ikigero ibicurane byari bikurembejeho ndetse bigakira ,kandi nanone ushobora kurya iyi tungurusumu uyishyira mu biryo cyangwa uyikoramo agatobe.

7.Kurya Tungurusumu bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’ubusaza

Kurya tungurusumu bigabanya ibyago byo kurwara indwara za ALZHEIMER na PARKINSON zifata abageze mu za bukuru.

izindi nkuru Wasoma

AKAMARO K’IMVANGE YA TANGAWIZI N’UBUKI

Akamaro ko kunywa icyayi cya tangawizi


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

  1. […] muri tungurusumu dusangamo ikinyabutabire cyitwa allicin gituma igira ubushobozi buhambaye mu kuvura indwara ndetse […]

    ReplyDelete
  2. […] muri tungurusumu dusangamo ikinyabutabire cyitwa allicin gituma igira ubushobozi buhambaye mu kuvura indwara ndetse […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post