Amwe mu mateka ya Donald Trump


Donald Trump ni Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe z'Amerika ,akaba ari ni umuherwe ku mwanya wa 715 ku rwego rw'isi na Miliyari 3.1 z'amadorali.( Forbes 2019)





Yavutser14 kamena 1946,avukira Queens ,muri New York City
YashakanyeIvana Zelnickov mu 1977 batandukana 1992
Maria Maples bashakana 1993 batandukana 1999
Melania Knaus bashakanye muri 2005
Abana beDonald Jr
Ivanka
Eric
Tiffany
Barron
Ababyeyi be Frederic Trump
Mary Anne Macleod
Ishaka rya PolitikiRepublican 1987-1999\
na 2009 kugeza ubu
Democratic 2001 kugeza 2009
Reform 1999 kugeza 2001
Abo bavukanaElizabeth Trump
John George Trump
Maryanne Trump
Robert Trump
Mary L Trump
Fred Trump
Vice perezida we Mike Pence
YasimbuyeBarack Obama
Aho yize Wharton School 1966 kugeza 1968
Fordham university 1964 kugeza 1966
Aho atuyeMar-a-Lago Lgo muri Florida
Icyo akoraPerezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika
Umucuruzi n'umunyamahoteli
Ibiganiro kuri Televiziyo
Ikigo cy'ubucuruzi cya se Trump &Son




Trump Yavukiye mu muryango ukize mu mwaka 1946 avukira muri Jamaica mu bitaro bya Queens mu mugi wa New York





Ise yitwa Frederic Trump na Mary Anne Macleod Trump aho bari bakomoka mu budage na Scottland ,Ise yari umwubatsi w'amazu yo guturamo cyane cyane mato





Trump yize mu ishuri ry'inshuke muri Kew Forest School ,ku myaka 13 yagiye mu ishuri rya gisirikari rya New York academy,akomereza muri Fordham University aho yaje gusoreza muri kaminuza ya Wharton.





Ise wa Trump yatangiye gukora afite imyaka 15 nyuma y'urupfu rwa se 1918 aho yasigaranye na mama we (nyirakuru wa Donald Trump ) aho yasigaranye n'abarumuna be batatu





Kuri iyo myaka 15 Frederic Trump yatangije komanyi ye y'ubwubatsi ayita Trump & Son aho yubakaga amazu menshi yo guturamo muri Qeens na Brooklyn





Mu mwaka wa 1936 ,ababyeyi ba Donald Trump nibwo bashyingiranwe, nyuma nibwo baje kwibaruka umwana wabo w'imfura Fred Trump waje gupfa ku myaka mirongo ine.





Ubuzima bwa Trump n'imyitwarire





Donald Trump ntiyigeze anywa inzoga n'itabi mu buzima bwe,akunda kurya ibiryo bya Fst food n'igikoni cy'abafaransa . akuda kuryama byibuze amasaha ane mu ijoro aho akunda kubyuka kare agasoma ibitabo bitandukanye . akunda umukino wa Golf aho anatunze ibibuga byinshi bya Golf.afata gukora bimyitozxo ngororangingo nko gutakaza umwanya aho yizerako umubiri we udakeneye siporo





Muri 2015 umuganga we Harold Bornstein yatangaje ko Donald Trump ariwe muntu wa mbere watorewe kuba perezida w'amerika ufite ubuzima buzira umuze.





Dold trump yaje kurwara Covid-19 ku 02 ukwakira 2020 aza kuvugwa hakoresheje umuti wa Ramdesivir n;indi miti aho yaje kuva mu bitaro ku 05 ukwakira 2020 .nyuma yaje gutangaza ko umubiri ufite ubushobozi bwo kurwanya bwo kurwanya virusi ya korona





Umutungo wa Donald Trump





Donald trump niwe mu nya politiki wa mbere ukize kurusha abandi ,yagiye avugwaho kubeshya ingano y'umutungo we kubera inyungu ze bwite ariko nta washidikanya ko ari umuherwe













Trump atunze ibibuga bya Golf 16





Trump atunze imiturirwa itandfukanyi kandi ku migabane itandukanye ,irimo amahoteli na Casino





Trump asanzwe atunze imodoka ye ya Limousine na n'indege ntoya ya Private Jet.





Donald Trump ku mwanya wa Perezida





Donald Trump yatorewe koyobora amerika ku 20 mutarama 2017 nyuma yo gusimbura Barack Obama ,Trump akaba ari perezida wa 45 .Donald trump yagiye ahangana na Leta y'Ubushinwa mu by'ubucuruzi mu buryo bukomeye





Dore ibyo yakoze





1.Gushoza intambara y'ubucuruzi hagati y'ubushinwa na amerika





2.Yakuyeho Politiki y'ubuvuzi yari yarashizweho na Barack Obama (Obamacare)





3.Kubaka urukuta hagati ya Mexique na amerika





4.Kwivana mu masezerano yo kubungabunga ibidukikije ya paris





5.Kwivana mu ishami ry'umuryango w'abibumbye ry'ubuzima (OMS)





6.Yagaragajeko adashyigikiye olitiki ya Lockdown mu gihe cya covid-19 ndetse anengwaho kwitwara nabi mu gufata ingamba zo guhashya iki cyorezo





7.Ygiye avugwaho irondaruhu no gukandamiza abirabura b'ababanyamerika.





8.Trump yashinze imirimo itandukanye irenga miliyoni 40





9.ubukungu bw'igihugu bwiyongereyeho 4.2%





10.Trump yagerageje guhuza ibihugu bya abarabu na Islael.





Ibitabo byanditswe na Donald Trump





1.How to get Rich 2004





2.Art of the Deal 1987





3.Think Big 2007





4.The way to Success 2006





5.Art of the Comeback





6.Think like Bilionaires 2004





7.The america we deserve 2000





8.Why we want you to be rich Co authored by Robert Kiyosaki 2006





9.Time to get Tough 2011





10.Midas touch Co authored by Robert Kiyosaki 2011





11.Surviving at the Top 1990





12.nibindi......





izindi Nkuru





Uko abakobwa bari gukorera akayabo k’amafaranga ku rubuga nyamamaza busambanyi rwa Onlyfans





Dore impamvu abagabo/abasore batinya gutereta abakobwa beza kandi b’abahanga


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post