Kurya ubu bwoko bw’ibiryo bigabanya ibyago byo kuba wafatwa n’indwara ya kanseri kandi bikaba ari ubwoko bw’ibiryo bishobora kuboneka ku buryo bworoshye kandi bidahenze.
1.Imboga n’imbuto
Imboga n’imbuto zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zituma umubiri ukora neza ,ukaba gusohora imyanda itandukanye yakongera ibyago byo gufatwa n’ubu burwayi bwa kanseri cayne cyane ifata mu muhogo ,igifu ,amara n’ikibuno ndetse na kanseri ifata amabere.
2.Inyanya
Kurya inyanya bigabanya ibyago no gufatwa na kanseri ifata agasabo k’intangangabo ku bagabo .ibyo byose bikaba biterwa n’intungamubiri ya Lycopene ifasha mu kurwanya uturemangingo dutera kanseri ya porositate.
3.Tungurusumu
Kurya tungurusumu ntibyongera gusa uburyohe mu biryo ahubwo binagabanya ibyago byo gufatwa na kanseri zifata mu gifu no mu mara ,bikaba ari byiza kurya tungurusmu kenshi.
4.Indimu
Kurya indimu bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’igifu ku kigero cya 28% ,indium ikaba ari urubuto rwiza kandi rubasha no guhangana n’ubundi burwayi harimo n’indwara z’ibicurane.
5.Karoti
Karoti zigabanya ibyago byo gufatwa na kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’izindi zitandukanye kandi nanone karoti zikaba zikungahaye kuri vitamin A ituma zituma umuntu abasha kureba neza .
6. Kurya ibikomoka ku ngano
Ubushakashatsi bugaragaza ko ingano n’ibizikomokaho bigabanya gufatwa n’indwara ya kanseri ifata amara ndetse no mu kibuno.