Amoko 6 y’ubwoba adusyigingiza agatuma tutagera ku ntego n’inzozi zacu


Iyi nkuru yanditswe hifashishijwe inyandiko yakuwe mu gitabo Think and Grow Rich cyanditswe n’umuhanga Napoleon Hills akaba ari umuhanga wamaze hafi ubuzima bwe bwose ashaka impamvu abantu bamwe bakira abandi bagakena.yaje kuvumbura amoko 6 y'ubwoba atuma tutagera ku nzozi zacu.





Iyi nyandiko ikaba yuzuyemo ubumenyi bwagufasha guhangana no gusobanukirwa impamvu ya nyayo ituma tugira ubwoba ,gufata umwanzuro wo kugera ku kintu runaka cyangwa gushyira intego n’inzozi zacu mu bikorwa bikatubera ingorabahizi.





Ubwoba bushobora kuba imbarutso yo kugira ubutwari mu gukora ikintu runaka ndetse bugatuma wigengesera  mu gukora ikintu cyagushyira mu byago ariko iyo bukabije buba imungu imunga ibitekerezo byawe ugahora utinya guhaguruka ngo ukore ikintu runaka ndetse ukaba ushobora no guhera mu bukene kubera kunanirwa gufata umwanzuro wo guhaguruka ukarwana ni cyo cyorezo cy’ubukene.





Dore amoko atandukanye ‘Ubwoba





1.Gutinya ubukene





Ubukene ni ukutagira ubushobozi bwo kugura ,gukora no gutunga icyo wifuza ,bukaba ari nk’icyorezo gitindi kigutindahaza ukaba urwamenyo ,ukabura ijambo mu bandi ndetse ugahora inzozi n’ibyifuzo bidashyira.





Inzira njya bukene n’inzira njya bukene zerekeza mu cyerekezo gitandukanye ariko kugera ku bukene bikaba aribyo byoroshye kugeraho kuko bisaba kwicara ntugire icyo ukora ugatekereza gake ukibera umunebwe.





Naho inzira Njyabukire isaba gutekereza ugakoresha imbaraga z’ubwonko ,ugafata umwanzuro ,ugakura amaboko mu mifuka ugakora ukabyuka abandi bakiryamye kandi banabugutanzemo ,ugakora ibyabandi batinya kandi ikitwa ubunebwe no kutagira gahunda ukabisigira abanywanye n’ubukene.





Kugira ubwoba bwo gukena nta handi biva ni mu bitekerezo ,ibyo bigatuma gufata imyanzuro yo kwikura muri iyo sayo bwaduhejejemo bigorana bikatubera ingorabahizi,ariko iyo utekereje ku ngaruka budusigira nko kubura ijambo mu bandi,kwifuza bidashyira ,kubura imyambaro nibyo kurya bihagije,kutagira ubushobozi bwo kuriha amashuri twifuza,kubaho tutagira ahitwa iwacu n’ibindi byinshi





Iyo umuntu atekereje ibi yumva yihenye ,bigoranye bitamworohera kwegura umutwe ,ariko ukoresheje ibitekerezo byawe ,kandi ugakoresha ubushobozi wifitemo bwo gufata icyemezo kandi ukagira gahunda ihamye ukayikurikiza mpaka igihe cyose byamara birangira ubukene bubaye amateka kuri wowe





Ibimenyetso biranga umuntu ufite ubwoba bw’umukeno





1.Kunanirwa gufata umwanzuro uhamye : bijyana no guhora uhuzagurika utazi icyo wakora ,ugatekereza ibintu ,ukabireka ugafata ibindi, mbese ugahora mu nzira nkizo ubutarangira





2.gushidikanya muri byose :Kwigirira ikizere bikaba ingorabahizi ,ugatakaza ijambo yewe no kuri wowe ubwawe ,abandi bakagutekereza kandi ugahora wumvako ari bo gusa bagira umurongo muzima yewe no kuba watanga igitekerezo mu bandi bikakunanira.





3.Ubunebwe : ukemera ukakira ubukene ,ukumva ntuzigera ubuvamo ,ibyo bikagutera ubu muga mu mutwe bwo kumva ko nta kintu wakora cyabugukuramo.





4.Kugira amakenga akabije :Mu kintu cyose utekereje ukakirebera mu ishusho mbi yo gutsindwa ,ukumva nta cyiza wabona,watekera ishoramari ukabona ibihombo gusa.





5.Kubura umwete wo kwiga no gushaka ibishya.: Kwiyungura ubumenyi bikakugora ,ugahora uri hamwe nta bishya ntanubumenyi bushya wifuza kuronka.





2.Gutinya kuvugwa





Ubwoba bwo kugira imyumvire ngo ninkora gutya naka na runaka baragira gute ,cyangwa ngo barambona gute ,yewe ngo ndaba ngaragaye ,yewe nibindi byinshi, ubu bwoba bukwiba imitekerereze bukayiyobya ugasigara uyoborwa n’abandi ,ariko se kuki wakora ibyabandi bashaka ? wowe wakoze ibyo ushaka kandi ubona bikunogeye.





Ugasanga ngo *baragira ngwiki* ,itumye ujya mu madeni cyangwa ubaye mu buzima bw’ubucakara ,kubera gutinya abandi kandi ntacyo bari bugutware, ese kuberiki wabaho ubereyeho kunyura no gushimisha abandi .Fata umwanzuro ukore ibintu uko ubishaka kandi wabipanze ,upfa gukora ibyemewe n’amategeko kandi bitangiza ikiremwamuntu.





Ibimenyetso by’ubwoba bwo kuvugwa





1.Kutagira gahunda n’umurongo ngenderwaho: kutagira amahame ngenderwaho ,ugahora uhindagura ,unahindagurika bitewe n’imimerere ugezemo kandi bitari ngombwa.





2.Kubaho birengeje ubushobozi bwawe: Gusarikwa n’amadeni kugira ngo ubeho bitari ku rwego rwawe kugira ngo wisanishe na runaka utunze ibi kandi utazi naho yabikuye nuko yabibonye.





3.Kutimenya : kutamenya urwego uriho ugasanga  ntuzi aho ui naho uvuye ndetse niyo ujya ntaho uzi,ahubwo ukabaho nkuzapfa ejo ,nta gahunda ,nta nzozi wifuza gutumbera mpaka uzigezeho





3.Gutinya kurwara no kugira ubuzima bwuzuyemo ibyago





Kurwara ni ibisanzwe haba ku muntu cyangwa ku kindi kiremwa gihumeka ,ariko bikaba bibi iyp aribyo dushize imbere kurusha ibindi byose , Ubwonko bwa muntu icyo ubushize nibwo cyakira kandi bukagifata nkukuri. Iyo utwawe ni ibitekerezo ko urwaye birangira urwaye ,Kwa muganga hari ibyo bita Grossesse Imaginaire ,aha umugore yishyiramo ko atwite bikamujyamo ,ubwonko n’umubiri we bukabyizera ,hanyuma inda igatangira gukura ,ariko anagaragaza ibimenyetso by’umuntu utwite ,hanyuma ugategerezako umwana avuka ugaheba .bamupima kwa muganga bakabura umwana





Nanone guhorana umutima uhagaze w’uburwayi bituma tutabasha kugira no gupanga gahunda imara igihe kirekire mbese tukabaho nkabazapfa ejo,ibyo bigtuma kuva aho turi mu rwego rw’ubukungu ,uziko hari indwara zizwi kandi zikomeye nka SIDA ,KANSERI ,DIYABETE  nizindi nyinshi umuntu abana nazo kandi akazimarana imyaka ibarirwa muri za mirongo abayeho kandi agera ku nzozi ze reka dushimire ubuvuzi bw’iki gihe bumaze gutera imbere.





Niba ujya ugia ubwoba nkubu ntukwiye kubugira rwose zirikana ko kurwara ari ibintu biza kandi iyo byaje nta kibitangira icyo wowe ushoboye ni ukwirinda no kureka ibikorwa bigushira mu byago nko kunywa amayoga y’umurengera,kugira isuku nke ,gukoresha ibiyobyabwenge,ubusambanyi kwangiza ikirere no kurya ibiryo ku kigero gikabije nibindi kandi iyo ugenzuye ahanini usanga ibi bikorwa ari bibi ku muryango rusange





Ibimenyetso biranga umuntu ufite ubwoba bw’uburwayi





1.Gukora ibikorwa byitwa bibungabunga ubuzima ku kigero gikabije : uzasanga umuntu akora siporo z’umurengera ,yiyima amafnguro ,guhora asoma ibitabo bivuga ku burwayi runaka nibindi byinshi.





2.Guhorana ubwoba bwo gufatwa n’uburwayi : nko muri ikigihe cya koronavirusi barayaivugaga buri wese akagira ibimenyetso byayo ,mu byukuri ntayo urwayi ,uzasanga uyu muntu ahorana umutima uhagaze aniyaturiraho uburwayi bukomeye





3.Akabazo kose kuburwayi arakaremereza: uzasnga umuntu niyo yarwara akntu gato buri wese ashobora kwihanganira kaba impamvu yo gusiba akazi





4.Kunywa inzoga :abantu nkaba banywa inzoga mu buryo kugabanya ububare bwo mu mubiri nko mu gihe babara umutwe ,hari uwabahemukiye ,





5.Guhorana stress : Uzasanga uyu muntu ahora ahangayitse byaramuteye umubyibuho ukabije cyangwa kumagara.





4.Gutinya gutakaza uwo wakundaga





Ubu bwoba nibwo butera umubabaro ukabije kurusha ubundi bwose bubaho,gutakaza uwo ukunda bigusigira igikomere ku mutima ndetse n’inkangu mu bitekerezo





Niba wagize ibyago uwo ukunda akaguhemukira  ,Jya wicara utekereze ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka ariko gukundwa nuwo ashaka Atari uburenganzira yiha ahubwo ko abuhabwa nuwo akunda , ibi bizagufasha kugenda ucururuka no kubyakira kandi ntuzigere utekereza na rimwe ku muhemukira kuko urwo wamukundaga waba urutesheje agaciro.





Ibimenyetso biranga umuntu ufite ubwoba bwo gutakaza urukundo rwe





1.Gufuha bikabije: uzasnga umuntu wese abonanye nuwo akunda amufuhira kumva ko agiye kumutwarira umukunzi.





2.Ahora abona amakosa kuwo akunda: ahanini uzasanga  ahora amakosa ku mukunzi we kandi nikitakiswe ikosa we akakibonamo ikosa





3.Gushaka guha amafaranga uwo akunda: uzasanga ashobora gukora ibikorwa bigayitse nko gukina urusimbi cyangwa kwiba kugira ahongere umukunzi we amafaranga cyangwa amwereke ko amukunda cyane.





5.Gutinya gusaza





Gusaza ni ugusahurwa nkuko babivuga kuko bituma utakaza imbaraga z’umubiri ,ukabaho ufashwa n’abandi ibyo washoboraga kwikorera ukiri muto,ahanini umuntu abitinya bitewe no kumvako agiye kugora abo babana baba abana be cyangwa abandi bamukomokaho,





Ariko ntiwarukwiye ku bitinya kuko ikintu cyose gikura kiranasaza ,kandi gusaza ni inzira twese tugomba kunyuramo yaba abana bawe abuzukuru bawe ,abuzukuruza yewe na bariya bandi utekereza bazasaza. Ni ibintu tutabona aho duhungira kandi tugomba kwakira kandi tukabyishimira baravuga ngo umusaza ni nkinzu y’ibitabo ,kandi nibyo koko uba warabonye byinshi





Ibimenyetso biranga umuntu ufite ubwoba bwo gusaza





1.Guhorana imvugo yuko ushaje : uzasnga uyu muntu mu magambo ye aba akumvisha uburyo ashaje cyangwa akuze kandi ukibona afite imbaraga





2.Gushaka gufashwa no mubyo yakwishoboza: Uzasanga uyu muntu akabiriza ubusaza kandi yenda atarengeje nimyaka 55





3.Kubura gahunda n’inzozi z’igihe kirekire : Ahora avuga ngo ni mubikore nimwe bato twe turabyina tuvamo nizindi mvugo nkizo.





4.Kwiyambika nk’abana kandi ari umukecuru cyangwa umusaza : kudasobanukirwa nikigero agezemo ugasnga yambaye nkaba basore cyangwa  nkaza nkumi zambara amatako n’inda biri hanze.





6.Ubwoba bw,Urupfu





Urupfu ni iherezo rya buri wese  warutinya utarutinya ,kandi rukaba amarembo atwinjiza mu ijoro cyangwa ikuzimu biterwa nicyo wakoreye cyangwa imyizerere yawe ,Urupfu rudutwara inshuti ,abavandimwe n’ababyeyi ntituzongere kubabon bibaho akaba ari nayo mpamvu rutinywa kuko ntawe uzi nyuma yo gupfa uko bigemnda.





                                              Ariko mu byukuri ntitwakarutinye kuko ni iherezo rya buri wese kandi ntacyo rwakadutwaye ,kandi nkeka ko abenshi kubaho iteka ryose n’imibabaro yo ku isi ari byo bayatubangamira kurusha gupfa Gutinya gupfa akenshi biguca intege ,bigatuma utabasha gupanga no gushyira mu ngiro inzozi zawe kubera uba utekereza ko byose biri hafi kurangira ibyiza nuko twakora tutitaye ngo ejo cyangwa ejobundi tuzapfa ariko ubundi upfuye ukora byo bitwayiki





Izindi nkuru





Inkuru yanditswe kera yahinduye ubuzima bwa benshi,ndetse yabaye nka Catalog y’umuntu wese wifuza gutera imbere





Umuti wa Sida waba ugiye kuboneka ,sobanukirwa na byinshi ku umuti wa Rukobia uri kwirahirwa n’abahanga mu buvuzi bw’indwara ya Sida





Ni gute wacika ku kibazo cyo kugona?, sobanukirwa na byinshi ku gitera kugona nuko watandukana nabyo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post