Joe biden Jr yavutse kuri 20 Ugushyingo 1942 akaba ari umunyamerika wabaye visi perezida wa 47 mu gihe cya Barack Obama kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2017.
Amateka ye mu bwana
Joseph Robinette Biden Jr( Joe Biden) yavukiye mu bitaro bya St Mary Hospital muri Leta ya Pennsylvania Ise yitwa Joseph Robinette Biden Sr Mama we akitwa Catherine Eugenia Biden avukana na mushiki we Valerie na benenyina babiri aribo Francis na James Ise umubyara Biden Sr yari umuherwe ucuruza imodoka zakoze
Amashuri yize
Biden yize rya Archmere Academy muri Claymont aho yakinaga mu ikipe y'umupira w'amaguru ndetse ari n'umuyobozi w'ishuri yigagamo Yakomereje Kaminuza muri Delaware University aho yakuye impamyabumenyi ya kaminuza mu byubugeni ,amateka na nasiyansi politiki. Mu 1968 Biden yakuye impamyabumenyi y'ikirenga mu by'amategeko muri kaminuza ya Syracuse.
Ubuzima bw'urugo
Mu mwaka 1966 Biden yashakanye na Neilia Hunter waje kwitaba Imana mu 1972,Uyu akba yari akiri umunyeshuri kuri kaminuza ya Syracuse. Baje kubyarana abana batatu aribo Joseph R Biden III wavutse mu 1969 aza gupfa 2015. uwakabiri ni Robert Hunter Biden wavutse mu 1970 ,uwa gatatu ni Naomi Christina Biden wavutse 1971 apfa 1972.aho yapfanye na Mama webazize impanuka y'imodoka yabereye Delaware.
Mu mwaka wa 1977 yaje gushingiranwa n'umugore we wa kabiri wari umwari witwa Jill Tracy Jacobs
Urugendo rwa Joe Biden muri politiki
Joe biden, mu 1972 yaje gutsinda amatora aba umusenateri wa leta ya Delaware aho yari mu bantu batahabwaga amahirwe na make yari ahanganye nuwitwa J.Caleb Boggs
Mu 1988 Joe Biden yaje gutorwa ni ishaka ry'abademokarate ngo aribere umukandida ku mwanya wa perezida ,aho yari afite amahirwe menshi kurusha abo bahanganaga mu matora ariko yaje gukurwa mu bakandida nyuma yo kugaragara kw'amakuru ko yabeshye impamyabumenyi afite.
Guhera mu mwaka wa 1987 kugeza 1995 Biden yari umusenateri uhagarariye abandi
Biden yatorewe ku mwanya wa senateri inshuro zigera kuri esheshatu mu mwaka wa 1978,1984,1990,1996,2002, na 2008 kandi agatorerwa ku majwi arenga 90%.
Mu 2008 Obama yaje gutangaza ko Joe Biden ariwe uzamubera Visi perezida aho Joe yari yarabanje kubyanga ariko akaza kubyemera.
Kuri 18 /08/2020 nibwo Joe Biden byatangajwe ku mugaragaro ko ariw mukandida w'ishaka ry'abademokarate.
Ubuzima bwe n'abagore
Joe yagiye ashinjwa ibikorwa bitandukanye byo kubangamira igitsinagore ,ashinjwa ku basoma ,kubafata kurutugu batabishaka nibindi....
Muri gicurasi 2019 umugore witwa Lucy Flores ymushinje ku mukorakora nta burenganzira amuhaye
Umugore witwa Amy Lappos yamushinje gushaka ku musoma mu mwaka wa 2009
Cailtlin Caruso yamushinje gushaka ku mufata ku matako bikaba byarabaye mu ri 2019
Ariko ibi birego byose Biden n'abamuhagarariye mu rwego rw'amategeko bagiye babihakana.
izindi nkuru Wasoma