Urusenda rutuma ibiryo biryoha ndetse bikanahumura neza,ariko rukaba rwifitemo n;ubundi bushobozi mu kurinda umubiri
Dore akamaro k'urusenda
1.Urusenda rufasha mu guskura umubiri
Bitewe ni ingano ya piperine ,Urusenda rubasha kugabanya ingano ya free radicals mu mubiri ikaba zangiza umubiri umuntu akaba yasaza imburagihe kandi zikaba zishobora gutera indwara ya kanseri.
2.Urusenda rufasha ubwonko gukora neza
Bitewe naya piperine dusanga mu rusenda bituma ifasha mu mikorere myiza y'ubwonko.ikabasha kugabanya ibyago byo kurwara indwara nka alzheimer na parkinson ndetse urusenda rufasha no gutuma umuntu atagira ikibazo cyo kwibagirwa bya hato na hato.
3.Urusenda rufasha mu kuringaniza ikigero cy'isukari mu maraso
Ubushashatsi butandukanye bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko urusenda rwabashije mu gufasha umusemburo wa insulin kugabanya no kuringaniza isukari mu maraso.
4.Urusenda rufasha mu kugabanya ingano y'ibinure bibi mu mubiri
Ubushashatsi bwagaragaje ko urusenda rugabanya ibinure byo mu bwoko bwa choresterol(soma Koresiteroli) bibi ,ibi bikaba byongera ibyago byo kurwara indwara z'umutima.
5.Urusenda rugabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri
Piperine dusanga mu rusenda ifite ubushobozi bwo kwica no kugabanya uturemangingo dutera kanseri cyane cyane kanseri ifata mu mara na agasabo k'intanga ku bagabo.
6.Urusenda rufasha mu kwinjira mu mubiri kwa zimwe mu ntungamubiri nimyunyungugu
urusenda rufasha imyunyungugu nka karisiyumu na seleniyumu kugira ngo yinjire mu mubiri binyuze mu igogorwa
7.urusenda rufasha mu gusukura inzira y'igogorwa ry'ibiryo
urusenda rufasha mu kwica amamikorobi atandukanye ashobora gutera uburwayi binyuze mu nzira y'ibiryo.
8.Urusenda rufasha mu kongera ubushake bwo kurya
Iyo umuntu yabuze ubushake bwo kurya yakoresha urusenda aho rushyirwa mu biryo uburyohe bukiyongera.
Izindi nkuru wasoma
Sobanukirwa:Uburozi bwa Aflatoxin buboneka mu binyampeke
Sobanukirwa na byinshi ku ndwara y’amaso ya conjonctivite allergique.
[…] Akamaro k’urusenda […]
ReplyDelete