Akamaro k'imiteja ,harimo no Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri


Imiteja ni ubwoko bw'imboga bukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zituma kiba ikiribwa cyiza ku bantu kandi kiryoha





Zimwe mu ntungamubiri dusanga mu miteja





ImyunyunguguCalcium,magnesium ,fer,sodium,zinc,manganese ,cuivre na phosphore
AmavitamineVitamin B1,B2,B4,B6,B12,VitaminA,E,D na K
izindi ntungamubiriamaProteyine atandukanye ,isukari,fibre,amazi




Dore akamaro gatandukanye Imiteja ifitiye umubiri wacu.





Imiteja ni imboga nziza Kandi zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye
Imiteja yifitemo intungamubiri z'ingenzi ku mubiri wa muntu




1.Kurya imiteja bigabanya ibyago byo kurwara kanseri





Imiteja ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye nka gamma tocopherol na phytosterol izi ntungamubiri zigabanya ivuka ry'uturemangingo dutera kanseri





Nanone imiteja ikungahaye kuri chlorophyl(soma kororofiri) ifasha muu kurinda no kurwanya indwara ya kanseri.





2.Imiteja igabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima





Kurya imiteja umubiri ubasha kubona intungamubiri zitandukanye nka vitamin B12 ,folate ndetse nimyunyungugu nka magnesium ifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima ,amaraso agatembera neza ndetse binagabanya indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije.





3.Ni nziza cyane ku burwayi bwa Diyabete





Imiteja nta sukari nyinshi ibonekamo kimwe nizindi mbuga nyinshi ,ibi bigatuma iba ikiribwa cyiza ku muntu ufite isukari ikunda guhindagurika .





4.Imiteja ifasha mu igogorwa





Imiteja yoroshya igogorwa rikagenda neza .intungamubiri zikabasha gukamurwamo neza





5.Imiteja ifasha mu kurwanya indwara ya constipation





Imiteja ituma amara abasha gukora neza umurimo wayo ,umusarani ukoroha maze kwituma ntibigorane.kandi umuntu ukunda kugira ikibazo cya constipation agirwa inama zo kurya imboga kenshi no kunywa amazi menshi.





6.Imiteja ifasha mu gukomera kw'amagufa





Imiteja ikungahaye ku myunyungugu nka calcium ndetse na vitamin K bifasha mu gukomera kw'amagufa ndetse no gusana amagufa yangiritse.





7.Imiteja ifasha kugabanya ibiro by'umurengera





Kurya imiteja bigabanya ibyago byo kugira umubyibuho ukabije kubera ibonekamo amasukari ku kigero gito cyane kandi ikaba inakungahaye kuri fibers zituma umuntu ahaga vuba ,bityo ntabashe kurya ibiryo byinshi aribyo ntandaro y'umubyibuho ukabije.





8.Imiteja ifasha umubiri mu kubaka ubudahangarwa





Imiteja ikungahaye kuri vitamin A, iyi vitamini ikaba ifasha umubiri mu kubaka no kongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri mu kurwanya uburwayi.





9.Imiteja ituma umuntu abasha kubona neza





Kurya imiteja bigabanya ibyago byo kurwara indwara z'amaso kubera intungamubiri tuyisangamo nka Lutein na zeaxanthin bituma ijisho ribona neza ndetse zikanarinda kuba ryakwangirika.





10.Kurya imiteja ni byiza cyane ku mugore utwite





Umugore utwite akenera intungamubiri zitandukanye cyane cyane nka folate cyangwa ubutare bwa fer bukaba bifasha mu gukora no kurembwa bw'ubwonko bw'umwana uri munda









Izindi nkuru





Ibanga ritangaje riva mu kunywa amazi arimo indimu





Bimwe mu bintu byahishwe kuri Yawurute. Sobanukirwa n’akamaro kayo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

  1. […] Burya kurya imiteja bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri byinshi ku kamaro k’imiteja […]

    ReplyDelete
  2. […] burya-kurya-imiteja-bigabanya-ibyago-byo-kurwara-indwara-ya-kanseri-byinshi-ku-kamaro-kimiteja/ […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post