Akamaro 8 ko kurya inyanya ku mubiri wa muntu


Akamaro 8 ko kurya inyanya ku mubiri wa muntu

Inyanya zibarirwa mu moko y'imboga,aho zishobora kuvangwa n'ibindi birirwa zikongera uburyohe n'ubwiza ,inyanya nanone zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye kandi zingenzi ku mubiri wacu

Dore akamaro gatandukanye ki inyanya

1.Inyanya ni nziza cyane mu bwiza bw'uruhu

Inyanya ni nziza cyane mu gukesha uruhu no gutuma rusa neza .aho ufata urunyanya ukarukatamo kabiri hanyuma ukagenda urushira mu maso ,ibi bituma uruhu rwo mu maso runyerera rugasa neza cyane.

2.Inyanya zifasha mubiri kwirinda kanseri zimwe na zimwe

Urunyanya rukungahaye kuri lycopene ,iyi lycopene ikaba irwanya ivuka ry'uturemangingo dutera kanseri ndetse ikanagabanya umuvuduko dukuriraho ,cyane cyane ni nka kanseri z'amara, kanseri y'igifu,kanseri ya prostate n'izindi......

3.Inyanya zifasha mu gukomera kw'amagufa

Inyanya zibonekamo karisiyumu na vitamin D ,ibi byombi bikaba bifasha mu gukomera kw'amaso no kuyarinda kuvunagurika mu buryo bworoshye cyane cyane nko kubageze muza bukuru.

4.Inyanya zifasha mu guhangana ni ingaruka zatewe ni itabi

Mu nyanya habonekamo aside ya chlorogenic,iyi aside ikaba ifasha umubiri kwisubiza no gusana ahangijwe no kunywa itabi.

5.Inyanya zifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima

Mu nyanya dusangamo vitamin B n'umunyungugu wa potassiyumu ibi byombi bikaba bifasha mu kugabanya umuvuduko w'amaraso,mu gutuma imitsi itwara amaraso ikora neza ,ibi bigatuma umutima ukora neza.

6.Inyanya ni nziza cyane ku musatsi

Inyanya zituma umusatsi ukomera ,ugasa neza ,aho ushobora kuzisigamo hanyuma hashira akanya ukaza gukaraba mu mutwe

7.Inyanya zifasha mu gutuma umuntu abasha kubona neza

Inyanya zikungahaye kuri vitamin A ituma umuntu abasha kureba neza kandi bikagabanura iyangirika ry'amaso no kurwara indwara z'amaso zatewe niza bukuru.

8.Inyanya ni nziza ku mpyiko

Ubushakashatsi bwagaragajeko kurya inyanya bigabanya ibyago byo kurwara indwara zitera utubuye two mu mpyiko.

izindi Nkuru

Nubwo abantu bibwira ko igitunguru ari ikirungo gusa ,ese waruziko  gifite akamaro k’ingenzi ku buzima bwacu?

Akamaro ku rubuto rwa pome ku mubiri wa muntu


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

  1. […] byinshi ku kamaro k’inyanya kanda hano Akamaro 8 k’inyanya. […]

    ReplyDelete
  2. […] byinshi ku kamaro k’inyanya kanda hano Akamaro 8 k’inyanya. […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post