Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’ubushinwa,abaganga bagera kuri batandatu bafunzwe bazira gukura bimwe mu bice by’abaguye mu mpanuka zitandukanye bakabigurisha mu buryo butemewe n’amategeko.
Byagaragajwe ko hagati y’umwaka wa2017 na 2018 ko hakowe ibice bitandukanye by’umubiri mu barwayi bagera kuri 11.mu bitaro byao mu ntara ya Anhui mu gihugu cy’ubushinwa’
Aba baganga begeraga abo mu muryango w’umuntu wakoze impanuka bikomeye bigaragara ko atazigera akira nk’abageze kwangirika k’ubwonko n’ibindi hanyuma bakabasaba ko babasinyira urupapuro rubaha uburenganzira bwo gukoresha bimwe muri ibyo bice by’umuntu wabo ,kuko amategeko y’ubushinwa yemera ko umuntu yaha undi urugingo ariko binyuze mu nzira zemewe n’amategeko kandi nta kiguzi gitanzwe kandi nanone nta gahato
Hanyuma ba baganga batwara wa murwayi ,umuryango we wemeye ko hakoreshwa ingingo ze zihabwa abandi ,bakamutwara mu ijoro mu modoka isa na ambualance agakurwamo ingingo zitandukanye zigahabwa abantu babaga barazisabye mu ibanga rikomeye kandi hatanzwe amafaranga menshi
Ibi byaje kugaragara ko ari ubujura bukomeye kuko nyiri umurwayi yabwirwaga ko ,ingingo z;umuntu we zizahabwa abazikeneye nta kiguzi ,mbese nkuko amarasoa atangwa ,hanyuma abo baganga bo bagaca inyuma bakazigurisha mu buryo butemewe amafaranga bakikubitira imifuka yabo
Ibi byaje gutahurwa n’umuhungu wumwe mu basabwe kwemera ko umubyeyi we atanga urugingo nyuma yahoo nyina akoze impanuka ikomeye mu mwaka wa2018 ,uwo muhungu we yaje kureba neza rwa rupapuro rutanga uburenganzira yasabwe gusinya asanga rutujuje ibisabwa ,hanyuma yaje kubaza amakuru asanga ingingo z’umubyeyi we nta muntu zigeze zihabwa ,ako kanya yahise atanga ikirego mu kigo gishinzwe itangwa ry’ingingo mu gihugu cy’ubushinwa
Aho cyaje gukora iperereza gisanga harabayemo amanyanga akomeye nanone gisanga hari abandi benshi bagize ikibazo giteye gutya,mu kwezi kwa gatandatu aba baganga bagera kuri batandatu nibwo bakatiwe igihano cy’igifungo kiva ku mezi 10 kugera kuri 18.
Ariko ibi byo gukura ingingo z’abantu zigatangwa ,byari ibisanzwe mu bu gihugu cy’ubushinwa aho imfungwa zakatiwe urupfu mbere yo kwicwa babanzaga kuzikuramo ingingo zimwe na zimwe maze zigahabwa abazikeneye ariko ibi byari byaraje guhagarikwa na Leta mu mwaka wa2015