Nkuko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye byo mu bwongereza harimo Dailmail,Eastern daily press nibindi byinshi .Umunyarwanda Rene Mugenzi wabaga mu bwami bw'Ubwongereza afunzwe azira kwiba amayero angana n'ibihumi magana abiri n'amakumyabiri na bibiri
Kuri uyu wa gatanu nibwo yakatiwe n'urukiko rwa Norwich azira guhamwa n'icyaha cyo kwiba amafaranga kuva mu kwezi kwa gatatu 2016 kugeza mu kwezi kwa gatanu 2018 aho yakoraga mu rusengero rwa mutagatifu Yohani Baptiste (Saint John Baptsist Cathedral) aho ayo mafaranga yagenewe gufasha
Umushinjacyaha muri uru rubanza Chris Youell yagize ati "Rene mugenzi yagendaga afata amafaranga ayakura kuri Konti y'urusengero aho yakoraga nk'umukorera bushake ayashyira kuri konti ye bwite mu gihe kingana n'imyaka ibiri '" Ibi byaje kuvumburwa nyuma yaho urusengero rwabuze ubushozi bwo kwishyura bimwe mubyo rwakeneraga hatangira gukorwa iperereza ngo barebe aho amafaranga aburira.
Hari amakuru yaje kugaragara ko uyu mugabo yari yarabaswe no gukoresha ibiyobwenge no gukina urusimbi ariko akaba yari yarabihagaritse yaratangiye kwivuza ingaruka zabyo.
Urukiko rwa Norwich rwakatiye Mugenzi igifungo kingana na amezi 27 (27 months) nyuma yo guhamwa n'icyaha cy'ubujura ndetse akaba yari yarabyiyemereye nawe imbere ya police
Rene Mugenzi ni muntu ki?
Rene Mugenzi ni umunyarwa Wavukiye mu gihugu cy'uburusiya ku babyeyi b'abanyarwa Avuka ku 13/04/1976 Yaje kugaruka mu rwana kugeza ubwo yahavuye 1994 ahunze Yize amashuri yisumbuye ku ishuri rya King's College i London Akomereza Kaminuza mu ishuri rya London Metropolitan University Akaba ari umunyarwana wiyita uharanira uburenganira bw'ikiremwamuntu kandi akaba avuga nabi Leta y'Urwanda