Uko wareka burundu ingeso yo kunwa itabi






Kuva kw'itabi burundu ni urugamba rukomeye ,rusaba kudacika intege kuberako Nikotine iba yarakubase ku buryo ubwonko buhora bugutegeka kurinwa





Dore inzira wanyuramo ukarireka burundu





1.Fata umwanzuro wo kurireka burundu





Gutera intambwe ya mbere yo kurivaho ni intambwe ikomeye uba umaze kumenya ko nta cyiza rikumariye kandi cyacyo rwakugezaho





2.Tngira ugabanya umubare w'amasegereti wafataga





Guhita urireka ako kanya bishobora kutagushobokera ahubwo fata icyumweru cya mbere ugabanya umubare w;amasegereti kabiri niba wafata icumi ku munsi ,gabanya utangire gufata atanu , mu kindi cy;umeru nabwo uyagabanye utangire gufata byibuze atatu ku munsi kugeza igihe uzagerera kuri zero ntugacike intege





3.Bimenyeshe abo mu bana ko ushaka kureka itabi





Abo mubana,abo mukorana nabandi bakuba hafi bazabigufashamo ,kandi niba ugiye no gutezuka ku ntego yo kureka itabi bakugarure mu murongo





4.Shaka ibiguhugiza ukore siporo unywe n'amazi menshi





Ibi bituma utabona umwanya wo kwihugiraho no gusubiranya umubiri wangiritse mu gihe wanywaga itabi





5.Irinde kunywa inzoga nibindi biyobyabwenge byose





Ntacyo waba ukora mu gihe uretse itabi ariko ugakoresha ibindi biyobyabwenge ,uzajye uzirikana ko ari urugendo kurireka kandi numara igihe wararetse ugacikwa ukongera ntuzacike intege uzongere ugerageze urireke bizageraho bikunde


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post