Uko wakongera ingano y'amabuno


Hari imyitozo itandukanye n'ibiribwa wakwibandaho kugira wongere ingano y;amabuno n'amataye yawe. maze ukarushaho kugaragara neza no kugira imiterere wifuza.





Dore ibiribwa ukwiye kwibandaho mu gihe ushaka kongera ingano y'amabuno





1.Amafi yo mu bwoko bwa Salmon





Ubu bwoko bw'amafi bukungahaye kuri Omega -3 ,ndetse n'ammaproteyine menshi atuma umubiri ubasha kwiyongera mu mubyimba





2.Amagi





Kurya amagi bituma umubiri ubasha kubona intungamubiri za poroteyine zikoreshwa n'umubiri mu kwiyubaka.nanone kandi amagi akungahaye kuri selenium,,phosphore, na vitamin B12 nizindi nyinshi zikenerwa n'umubiri ngo ubashe gukora neza zikanakoreshwa no mu gukorwa tw'uturemangingo dushya.





3.Imboga





Imboga z'amoko atandukanye ni byiza kuzirya kuko zikize ku myunyungugu n'izindi ntungamubiri zitandukanye zikenerwa n'umubiri mu mikorere ya buri munsi.





4.Avoka





Urubuto rw 'avoka rukungahaye ku binure ku maporoteyine no ku myunyungugu nka potassiyum ndetse nama vitamine avoka ikaba ifasha kugabanya iyangirika kw'imikaya no mu gusana iyangiritse.





5.Amata





Amata akungahaye ku ma poroteyine afasha mu kongera ingano y'imikaya no gukomera kwayo





6.Yawurute





Ikaba ikomoka ku mata aho aba yatunganijwe agakurwamo yawurute ;yawurute ikaba ikungahaye ku myunyungugu nka karisiyumu,fosifore na vitamin zo mu bwoko bwa B





7.Tofu





Inyama ya soya ikaba ari nziza cyane niba ushaka kongera amabuno kubera intungamubiri tuyisangamo nka manganese,karisiyumu,seleniyumu,phosphore,nizindi,,,,





Dore imyitozo ngororangingo ugomba kwibandaho niba usha kongera ingano y'amabuno





1.Single leg bridge exercise





Aha ushaka umukeka ukaryama ukoresheje umugongo hanyuma ukarambura amaguru yombi,kumwe ukaguhina ukazajya uzamura umugongo nukundi kuguru buhoro buhoro ari nako wongera umuvudujo









2.Hip extension on exercise ball





Aha usha ikintu kiburungushuye kimeze nka ballon hanyuma ukakiryama hejuru usa nukora pompage





woman doing exercise inside gym
ushobora gukoresha nikintu kimeze nk'umupira wa ballon




3. Overhead lunge





Ushalka akantu uterura hanyuma ukakazamura mu kirere ari nako ugenda ukora siporo z'amakeri ibi bituma amataye yiyongera









4.Full Squat





Aha ushaka utuntu uterura noneho ugasutama ariko usa nuwegutse ukagenda wongera ingano y'ibyo uterura uko ugenda ubimenyera





sportswoman squatting with arms outstretches
full squat




5.Weight step up





Iyi siporo uyikorera kuri madaraza (escalier) hanyuma ugashaka utuntu uterura ukazajya ushira akaguru kamwe kuri esikariye hashyira umwanya ugashyiraho akandi ukabikora kenshi





millennial ethnic male athlete stretching legs on stairs in city
Ikorerwa kuri escaliers




Hari nindi myitozo ngororangingo nyinshi wakora ,iki ngenzi ni ugukora siporo zituma ukoresha icyo gice ushaka ko cyiyongera mu bunini.





izindi nkuru





Ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Cryptocurrency rikomeje kwandika amateka ,sobanukirwa na byinshi ku mikorere n’imikoreshereze yiri faranga


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post