Kuribwa umugongo bifatwa nk'ibisanzwe mu gihe utwite ariko ni ibintu bifite impamvu ibitera kandi bishobora no kwirindwa ,tugiye kuvuga zimwe mu mpamvu zibitera ndetse nuko warwanya kubabara umugongo,muri iyi nkuru turakubwira uburyo warwanya kubabara umugongo mu gihe utwite
Impamvu zitera kubabara umugongo mu gihe utwite
1.Imisemburo itandukanye iza mu gihe urwaye
umusemburo wa progesterone na relaxin yoroshya imwe mu mitsi y'umugongo ku buryo bigora umubiri kwihanganira ibiro by'umubyeyi biba byiyongera
2.Gukora cyane ukinaniza
Iyo ukoze imirimo itandukanye niyo yaba iyo mu rugo birakunaniza bikananiza n'amagufa y'umugongo ukaba ushobora kukubabaza
3.Iyo usanzwe ufite uburwayi bw'umugongo
Kuba wari usanzwe ikibazo cy'umugongo bishobora kwiyongera mu gihe utwite kubera ko ibiro byiyongera kandi ninda ikagenda ihindura imiterere karemano w'umugongo
4.Bishobora no guterwa no gukweduka kw'imikaya yo ku nda
Kubera umwana uba wiyongera mu bunini munda ,inda igenda irushaho gukura bikaba byatuma umugongo uremerwa bikagutera kubabara
5.Inda yakanze amagufa y'umugongo
Ibi biterwa nuko umwshoana yakura ari mu nda akaba yatsikamira tumwe mu tugufa tugize umugongo(discs)
Uko wahangana nubwo bubabare
1.Koresha agatambaro washize mu tuzi tw'akazuyazi maze ugende uhakandakanda buhoro buhoro
2.Ushobora gukoresha imiti wandikiwe na muganga
Iyo uburibwe bukomeje ushobora gukoresha imiti wandikiwe ariko ntikoreshwa kenshi kubera ko ishobora kugira ingaruka ku mwana
3.Gukora siporo yoroheje
Gukoro ka siporo unanura umugongo ariko ntiwinanize birafashs
Uko wakwirinda kubabara umugongo mugihe utwite
1.Gerageza uujye uhagara wemye no mu gihe wicaye wirinde guheta umugongo niba hari n'uturimo dutandukanye uri gukora dukore wicaye.
2.Fata akaruhuko bihagije kandi uburiri bumeze neza ,bunashashe neza budasumbanye cyangwa ngo uryamire ibintu birakanda umugongo
3.Irinde guterura ibintu biremereye cyane ahubwo saba ubufasha abo mu bana
4.Irinde kwambara inkweto zishinze cyane ahubwo wambare inkweto ngufi kandi zitaremereye
Izindi nkuru
Ibintu 8 bitangaje kandi utazi intangangabo zishobora gukora
Amoko 8 y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro