Kwita k’Uruhinja ni ibintu bigoye iyo udasobanukiwe nuko bikorwa kandi kubera ubwirinzi bw’umubiri w’umwana ukivuka buba butaratera imbere .umwana ashobora gufatwa nuburwayi mu buryo bworoshye
Dore bimwe mu bimenyetso mpuruza bigaragaza ibibazo bitandukanye ku ruhinja n’umwana muto
1.Kutabasha konka neza kuva umwana akivika cyangwa akaza kunanirwa konka nyuma ariko yari asanzwe yonka neza
2.Kugagara
3.Guhumeka vuba vuba cyane ukabona ko biri kumugora
4.Kubona icyena mu mbavu
5.Kugaragaza ibimenyetso by’umuriro (hejuru ya 37.5)
6.Ubushyuhe budahagije buri munsi ya 35.4
7.kuba rwikubaganya ari uko hari ikirukozeho cyangwa rukaba rutanikubaganya niyo warukoraho
8.Ubworo bw’ibirenge bwabaye umuhondo
9.Kuba hari ibice by’umubiri warwo bifite uburwayi.nk’umukondo wahishije cyangwa uvamo amashyira.ibibyimba mu mubiri cyangwa amashyira mu maso
UKO BIPIMWA NICYO WAKORA
1,Iyo uruhinja rutabasha konka neza niyo nyina yaba yagerageje ku rushyira k ibere inshuro nyinshi ibi bisobanura ko uruhinja rufite ibibazo mu mubiri warwo gikomeye ibi bishobora kuba uruhinja rkivuka rukananirwa konka cyangwa bikaza hashize igihe runaka ariko mbere rwabashaga konka neza
Uko wabirebe
Ushyira uruhinja kw’ibere neza aho ruba rwatamiye imoko yose hanyuma ukumva ko rukurura nanone hari gihe ubona umwana yacitse integer atabasha gufata ibere cyangwa warimuha akaryanga
2.iyo umwana agaragaza ikimenyetso cyo kugagara ibi ni bibi cyane ku ruhinja biba bigaragaza ko rufite ikibazo gikomeye mu mubiri warwo.rushobora kugagara amaguru n’amaboko cyangwa umunwa n’ibice byo mumaso .akenshi iyo umwana agagara usanga aba afite n’umuriro
Uko wabireba
Ubona ibyo bice binyeganyega ku buryo budasanzwe ,hari gihe uruhinja ruhita ruhumeka nabi rukaba rwahinduka n’ubururu,witegereza no mubintu warubinze hari igihe ruhita runyara cyangwa rukituma.
3.Guhumeka vuba vuba bivuze guhumeka inshuro zirenze 60 ku munota,iki gihe uruhinja ruba ruhumeka insigane ubona ko rukoresha ingufu nyinshi
Uko wabireba
Witegereza witonze muruhinja rusinziriye ukazamura agapira kugira ngo witegereze neza mu gituma ubashe kubara neza inshuro ruhumeka
Irinde kubabara ntugeze ku munota
Irinde kubara igihe umwana yonka
4.Iyo umwana ahumeka akazana icyena iki ni ikimenyetso ko Atari kubona umwuka uhagije umubiri we ukeneye
Uko wabireba
Cunga uruhinja rutuje mu gihe rutari konka hanyuma urebe mu gice cy’imbavu mu gihe rwinjiza umwuka ko hatazamo icyena kinini ariko ibi bijyana ahanini no guhumeka vuba vuba
5.Iyo uruhinja rufite umuriro uri hejuru ya 36,5 ibi bigaragaza ko umwana afite ikibazo mu mubiri cyangwa mu maraso cy’uburwayi kuko umuriro uba wiyongereye ugereranyije nigipimo cyiza
Uko wabireba
Ni byiza kuba ufite iwawe agakoresho gapima umuriro
Icyo wakora
Fata umwana use nugabanyije bimwe warumufise ariko wirinde kuba wamwicisha imbeho hanyuma niba umuriro urihejurucyane wamuha akanini ka paracetamol kanyuzwa mu kibuno niba ugafite kandi warakandikiwe na muganga hanyuma umujyane kwa muganga
6.Iyo umwana afite umuhondo mu bworo bw’ibirenge
Ibi ni ibintu bisanzwe kuva ku munsi wa gatatu w’icyumweru cya mbere umwana avutse ariko hari gihe umuhondo umwana afite uba ukabije ku buryo akeneye ubufasha
Uko wabireba
Fata igikumwe cyawe ukande mu bworo bw’ibirenge witonze hanyuma gikuremo maze witegereze niba hari ibara ry’umuhondo banamo ariko iyo bikabje hari igihe umureba ukabona wese wese yabaye umuhondo
7.Iyo umukondo uvamo amashyira
Iki ni ikimenyetso kibi kiba cyatewe nuko umukondo wafashwe nabi ntugirirwe isuku ya ngombwa aha uhita umujyana kwa muganga bakagufasha kuhasukura no kumuha imiti ibuza ko uburwayi bwakwira mu mubiri wose
8.Kuzana amashyira mu maso
Iki nacyo ni ikimenyeso kibi bisaba ko umwana uhita umuvuza ako kanya kugira ngo bitazamutera izindi ngaruka harimo n’ubuhumyi
Izindi nkuru
Impamvu zitandukanye zitera umwana gupfira mu nda ya nyina mu gihe amutwite
Sobanukirwa: Ifu ya Ongera n’akamaro ifitiye umwana uyihabwa neza