Menya uko wakwivura indwara y'ibiheri byo mu maso


Menya byinshi kuko wakwivura Indwara y'ibiheri byo mu maso .ikaba itera ikibazo gikomeye umuntu uyirwaye.ikaba ishobora ku mutera ipfunwe akiyumvamo ko ari mubi.byamwangije isura





ahanini ibi biba byatewe nuko utwenge two mu ruhu twazibye cyangwa uruhu rufite amavuta menshi





sobanukirwa na byinshi bijyanye nayo.





Impamvu Ibitera





1.Kugera mu myaka y'ubugimbi





2.Stress





3.Imisemburo y'umubiri ihindagurika





4.Kutanywa amazi ahagije





5.Imiti cyane cyane aya ma steroide





6.Inda zo mu mutwe





7.kubira ibyuya cyane





8.Kunywa inzoga n'itabi





9.Shokora y'umukara





Izi ni impamvu zishobora gutuma ugira ibiheri byo mu maso bitewe n'umubiri wawe.





Dore uko ukwiye kwitwara





1.Gukara mu maso byibuze inshuro ebyiri ku munsi





Ukaraba witonze udakuba cyane.ariko uagkuramo imyanda yose





Wirinda gukora mu maso inshuro nyinshi





Woza umusatsi wawe neza kandi ukawumutsa





2.Kwirinda Makeup





Niba urwaye ibiheri mu maso si byiza kwitera makeup ,kuko bituma uruhu rutabasha guhumeka neza.





Gerageza kunywa amazi menshi





Fata amafunguro ahagije kandi akungahaye





Irinde ibyagutera imihangayiko





Amafunguro ugomba kwibandaho





1.Kurya indimu





Indimu zifite ubushobozi bwo kwica mikorobi no gutuma uruhu rusa neza





2.Ubuki bw'umwimerere





Ubuki nabwo bufite ubushobozi bwo kwica mikorobi no gutuma umubiri ubona amazi ahagije





3.Ibumba





Kwisiga ibumba mu maso bikamura ibyo bihera bigakuramo ahanini amavuta yabaye menshi.





4.Kwisiga amavuta arimo Vitamin E





Amavuta arimo vitamin E atuma uruhu rwongera gusubirana rukagarura isura isa neza.





5.Kunywa Green Tea





Iki cyayi gikungahaye kuma anti oxydant kikagira n'ubushobozi bwo kugabanya amavuta menshi iyo yabaye menshi ku ruhu





6.Kwisiga amavuta y'igikakarubamba





Amavuta arimo igikakarubamba afite ubushobozi bwo kurinda umubiri ugasubirana itoto ,akarinda uruhu kwangirika.





Izindi nkuru





Sobanukirwa na byinshi ku indwara ya Vitiligo





Byinshi byibazwa ku intananya (Lingual frenulum)n’ibibazo ishobora gutera ku mwana uyifite


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post