Menya byinshi ku myunyungugu wa karisiyumu


Karisiyumu ni umunyungugu w’ingenzi mu mubiri wacu buri wese akenera. Umubiri w’umuntu ukenera karisiyumu kugirango ubashe kubaka amagufwa n’amenyo .





Karisiyumu ifite umumaro ukomeye mu mikorere y’umutima n’imyakura. Ni umunyu ngugu uboneka cyane mu mubiri, iboneke mu mafunguro no munyunganiramirire.





Karisiyumu irakenerwa cyane mu gukora kw’inyama, imikaya, imitsi, imyakura, no mu mikorere y’uturemangingo, imvubura z’amatembabuzi n’imisemburo.





Umubiri ukoresha karisiyumu itageze kuri 1% bya karisiyumu yose y’umubiri, mu gufasha umubiri mu mikorere. N’ubwo umubiri ukoresha ingano nto,indi umubiri uyibika mu menyo n’amagufwa ikifashishwa mu gukomeza ibyo bice





Karisiyumu ni ingenzi cyane mu igenzurwa ry’igipimo cy’imikorere itandukanye y’umubiri. karisiyumu nyinshi ibikwa n’amenyo n’amagufwa, bityo bigatuma itaba nyinshi birenze urugero mu mubiri bitewe n’amafunguro turya aba ari mo karisiyumu.





Amagufwa yifashishwa nk’ububiko bwa karisiyumu, bityo bigafasha guhorana ingano ikwiye ya karisiyumu mu maraso, mu nyama, no mu matembuzi yo mu mubiri n’ uturemangingo. .





Amagufwa n’amenyo bikora ububiko bwa karisiyumu ingana na 99%; calcium ishyigikira imiterere n’imikorere y’amagufwa n’amenyo. Amagufwa ahora akenera karisiyumu mu kwisana, gukura no kwirema kw’amagufwa mashya.





Hari Uburyo imibiri y’abantu igenda yinjiza karisiyumu iyo akura, n’uburyo bwo kuyitakaza uko ugenda usaza bigenda bitandukana bitewe n’ikigero cy’imyaka y’umuntu, igitsina cye(umugore cyangwa umugabo),





Imihindagurikere y’imisemburo, imibereho ye, amafungura abona, indwara , n’ibindi . amagufwa y’abantu agenda atakaza imyunyungugu ya karisiyumu uyo bageze mu myaka yo gusaza, mu gihe batagikura.





Guhera mu bwana ku gera mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, amagufwa aba akura yiyongera ari nako yakira ingano ya karisiyumu nyinshi, bigafasha mu mikurire y’amagufwa no gukomera kwayo.





Mu myaka yo hagati y’ubukure, ikigero cya karisiyumu umubiri winjiza n’iyo utakaza biba byenda kungana; mu myaka y’ubusaza cyane cyane ku bagore nyuma yo guca imbyaro.





Amagufwa atakaza Karisiyumu nyinshi kuruta iyo ashobora kwinjiza; bigatera gusaza kw’amagufwa n’ibyago by’uburwayi bwo kumungwa kw'amagufwa (Osteoporosis )





Abagore bari mu kigero cya Menopause n’abantu bashaje baba bakeneye karisiyumu nyinshi, Abagore bonsa n’abatwite.





Ingaruka za Karisiyumu yabaye nyinshi mu mubiri





Iyo karisiyumu yarenze ikigero gikenewe mu mubiri bitewe nimpamvu runaka bishobora gutera ibibazo bitandukanye harimo nka





1.Ica intege amagufwa akoroha akaba ashobora kuvunika byoroshye





2.Ikaba ishobora havuka utubuye mu mpyiko





3.Kandi bigatera imikorere mibi y'ubwonko n'umutima





Dore ibimenyetso byakubwira ko karisiyumu yabaye nyinshi cyane





1.Kugira inyota ikabije no kwihagarika kenshi





2.Kuruka no kugira iseseme





3.Kugira impatwe(constipation)





4.Amagufwa yoroshye bitewe nuko ahanini iba ituruka kuri ayo magufwa





5.Kugira icaganyukirwa cyangwa gutakaza ubwenge





6.Umunaniro ukabije





7.Bitera umutima gutera nabi





Impamvu zituma umubiri ukora karisiyumu nyinshi





1.Ibibyimba bishobora gufata muri Throid gland (soma tiroyidi galande)





2.Indwara ya kanseri





3.Igituntu cyo mu magufwa





4.Imiti imwe nimwe nk'umuti wa Lithium.





izobdi nkuru Wasoma





Mugabo ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate





Sobanukirwa: akamaro ku umunyungugu wa Fosifore


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. […] Byinshi kuri zi ntungamubiri kanda Akamaro ka Vitamini A n’ibiribwa wayisangamo na Menya byinshi ku myunyungugu wa karisiyumu. […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post