nka -
- virusi
- imiti yo mu kwa muganga itakiriwe neza n'umubiri
- gukoresha imiti ya kinyarwanda
- kunywa inzoga nyinshi cyane niindi......
Indwara y'umwijima ikaba ari indwara ihangayikshije bikomeye izi kunze kuboneka kandi ziteye ubwoni iyo mubwoko bwa B na C
Uko zandura
1.Zandurira mu maraso
2.Mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
3.Gutizanya ibikoresho bikomeretsanya
4.Nanone umubyeyi ashobora kwanduza umwana igihe amubyara
Ibimenyetso by'indwara y'umwijima
1.umuriro
2.gucika intege
3.ikizibakanwa
4.kubabara mu ngingo
5.amaso ahinduka umuhondo
6.inkari n'umusarani bihindura ibara
7.kubabara mu nda no kuruka
Umuntu ashobora kwandura ariko ntagire ibi bimenyetso akaba ariyo mpamvu ibi bitagenderwaho wemeza ko wanduye kandi hakaba hari ubundi burwayi bushobora kugira ibi bimenyetso
Uko wakwirinda
1.Irinde uburyo bwose ushobora guhura n'amaraso n'andi matembabuzi yose y'umubiri.
2.Irinde gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
3.Ni byiza gukingiza indwara y'umwijima umwana wese ukivuka ndetse n'abantu bakuru
indwara y'umwijima iravugwa igakira mu gihe wivuje umwijima utarangirika ,indwara y'umwijima yo mu bwoko bwa C niyo ivurwa igakira neza naho iyo mu bwoko bwa B nta miti iyivura burunda,umurwayi ahabwa imiti imugabanyiriza ubukana bw'umurwayi bityo bikaba byarinda ko umwijima warwara kanseri
Indwara y'umwijima yo mu bwoko bwa B igira urukingo ariko indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa C yo nta rukingo igira
Virusi itera indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa C imara hanze y'umubiri iminsi irindwi itarapfa naho iyo mu bwoko bwa C ishobora kumara hanze ibyumweru birenze bibiri itarapfa
Nibande bafite ibyago byo kuyandura kurusha abandi?
1.abakozi bo kwa muganga
2.abantu babana nagakoko gatera sida
3.abantu babana n'umuntu uyifite
4.abana bakivuka bere y'amasaha 24
5.abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye
6.abantu babana ari benshi cyane nk'amakasho
7.abantu bitera inshinge
8.abakora umwuga w'uburaya
Izindi nkuru
Akamaro ka Beterave ku mubiri wa muntu
Dore ibimenyetso bizakubwira ko umwijima wawe urwaye