Dore inama zagufasha kurwanya iminkanyari yo mu masi no kuyivura mu gihe gito

Dore inama zagufasha kurwanya iminkanyari yo mu masi no kuyivura mu gihe gito

Usanga umuntu ukiri muto uruhu rwe rwo mu maso rwarabaye nkurw'umuntu ufite imyaka mirongo irindwi bitewe n'imibereho abamo cyangwa imyitwarire agira bituma asaza imburagihe ,burya hari uburyo bworoshye bwagufasha kurwanya iminkanyari yo mu maso

Dore inama zagufasha kubungabunga uruhu rwawe rugahorana itoto

1.Rinda uruhu rwawe imirasire y'izuba

Ibi ni ingenzi cyane kuko imirasire y'izuba yangiza uruhu tumwe mu turemangingo turugize tukangizwa n'izuba bigatuma rutakaza ububobere rukumagara kandi imirasir y'izuba ikabije ishobora gutera na kanseri y'uruhu bikaba ari byiza kwirinda kujya ku zuba igihe kirekire kandi tukambara n'amataratara(sunglasses) arinda izuba igihe ari ryinshi

2.Gukoresha amavuta arimo Retinoid

Retinoid ikomoka kuri vitamin A ikaba ifasha uruhu mu ikorwa rya collagen ,iyi collagen ikaba ituma uruhu rukweduka rukanoroha ,Retinoid iba imeze nk'amavuta wisiga

3.Kunywa amazi menshi

Iyo mubiri utumagaye ufite amazi ahagije bituma nuruhu rubona amazi rugahehera kandi rukoroha biagatuma rudasaza vuba kandi nuturemangingo twangiritse bitewe n'impamvu runaka dukorwa vuba ituasimbura utwavuyeho.

3,Kurya ifunguro rihagije kandi rikize ku ntungamubiri zitandukanye harimo n'amavitamine atandukanye

Niba ushaka kugira uruhu ruhorana itoto ni ingenzi cyane kwita ku mafunguro yawe kuko niyo umubiri wose ukuramo ibiwubakaa bikawusana bikawutera imbaraga by'umwihariko amavitamine atanduakanye atuma uruhu rusa neza rukoroha

4.Ita ku buryo uryamamo

Kuryama uryamiye urubavu cyangwa ukaryama wubamye ni bibi cyane kuko bituma uruhu rwo mumaso rupfunyarara bikaba byaba intandaro yo gusaza vuba ibyiza ni ukuryama uagaramya wanaryamira uburyo twavuze ukaba wakoresha umusego

5,Kwirinda kunywa itabi

Itabi ni ribi cyane kuko ryangiza collagen ituma uruhu ruhorana itoto rukanakweduka ibi bituma uruhu rwumagara rugapfunyarara

6.Gukaraba mu maso mbere yuko uryama

Mbere yo kuryama ugomba gukaraba mu maso byibuze iminota iri hagati 3 kugeza 5 ibi bikaba bifasha gukuraho imyanda yose twirirwanye nariya maproduits ya za maquillage kuko ariya iyo uyararanye agira uruhare mu kurukamuramo amazi rukumagara

7.Kugabanya ingano y'ibinyamasukari ufata

ibinyamadukari byinshi bituma umubiri ukora ibyo bita glycation iyi glycation ikaba ituma hadakorwa collagen ifasha uruhu guhorana itoto

Izindi nkuru wasoma

Uritondere ibi bintu 8 bituma usaza imburagihe

Icyayi cya Tangawizi ,igisubizo ku bagabo bagira intege nkeya mu gutera akabariro ibishishwa by’umuneke nk’igisubizo mu kurinda uruhu no kongera ubwiza bw’umutsatsi


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post