Inama ku bantu barwara indwara z'umutima n'umuvuduko w'amaraso(Hypertension)


Muri iyi minsi indwara z'umutima n'umuvuduko w'amaraso( hypertension )bigenda byiyongera cyane. bitewe n'imibereho ,tubamo aho usanga dutungwa n'ibinyamavuta gusa ,kandi igihe cyo gukora imyitozo ngororangingo kikaba gito gishoboka.





abandi ntitunakibone bitewe nimpamvu zitandukanye .Kandi ibyo usanga umubare w'abashobora guhitanwa ,nizo ndwara wiyongera. cyangwa abo zisigira ubumuga runaka.





Dore Inama zagufasha kwirinda no kubana n'indwara z'umutima





1.Irinde icyatuma cyose ugira umubyibuho ukabije





Umubyibuho ukabije ni ikibazo ku mibereho yawe ndetse no ku mikorere y'umutima.kandi ukaba wongera ibyago byo kurwara indwara ya stroke, ihitana abatari bake.hakiyongeraho ko n'ibinure bigenda bigafunga imitsi itwara amaraso ,hanyuma bigatera n'indwara z'umutima.





2.Gukora imyitozo ngororamubiri





Imyitozo ngororamubiri ni ingenzi cyane kuko ituma umutima wongera imbaraga ugakomera.ituma amaraso atembera neza mu mitsi. biba byiza kuyikora buri munsi cyangwa uko ubishoboye. cyangwa ugakora urugendo n'amaguru buri munsi byibuze igihe cy'iminota mirongo itatu.





3.Gerageza gufata ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa





Kurya neza ukarya ifunguro rikungahaye ku byubaka umubiri, ku bitera imbaraga, ndetse nibirinda indwara, ibi byongerera umbiri imbaraga ukagira imikorere myiza.





Ibitera imbaraga harimo: Ibinyamafufu (kawunga ,ibijumba,ibirayi ,imyumbati nibindi.......)





Ibyubaka umubiri harimo Ibinyamisogwe n'ibikomoka ku matungo, (amata ,ibishyimbo,soya ,ubunyobwa,inyama nibindi......)





Ibirinda indwara harimo Imboga n'imbuto ( imbwija ,isogo,epinard,kayote,ibihaza,ipapayi imineke ,avaoka nibindi.....)





4.Kwirinda ibinyamavuta n'ibiribwa byongerewe amasukari yo mu nganda





Ibinyamavuta cyangwa ibyayatetswe nk'amafiriti. ibi bituma umuntu agira umubyibuho ukabije ahanini ukaza ushamikiye bwa burwayi butandukanye ibyiza ni ukugabanya ingano y'amavuta mu biribwa ufata





5.Kugabanya ingano y'umunyu ufata





Umunyu muri rusange utuma umuvuduko w'amaraso w'ingera . ariko si byiza kuwureka burundu kuko ufite akamaro mu mubiri ntasimburwa. icyngenzi ni ukuwugabanya ku buryo bugaragara ugafata gake cyane kandi ukirinda kurya umunyu mubisi bamwe bita kuminjira.





6.Kugabanya inzoga cyangwa ukayireka burundu





Inzoga si nziza kuyifata kuko nayo nimwe mu mpamvu zitera kuba warwara ,indwara y'umuvuduko w'amaraso n'umutima ukaba ukaba ukwiye kuyireka ,niba bidashoboka inama zitangwa na CDC(Center for Disease Control0. zivugako umugabo ashobora gufata uturahuri tubiri ku munsi, naho umugore agafata akarahuri kamwe ku munsi.





7.Kureka kunywa itabi





Itabi ryangiriza umubiri muri rusange rirawusenya bitewe na Nicotine rigira ,rigatuma imitsi itwara amaraso idakweduka neza nibindi .





Kwirinda indwara z'umutima bigomba kuba intero ya buri wese.tugomba byibuze kwisuzumisha kwa muganga izindwara rimwe mu mwaka. niba ubishoboye ukabikora kabiri.





,niba ugize amahirwe make ukazirwara ugomba gufata imiti nkuko ubisabwa n'abaganga kuko uyi urongaye gato zigutera ibibazo .ariko iyo unywa imiti neza ugakurikiza inama uhabwa n'abagangan nta kibazo ugira ubana nazo igihe kirekire.





Izindi nkuru





Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo





Sobanukirwa na byinshi ku ndwara y’amaso ya conjonctivite allergique.






Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post