Konsa umwana w’uruhinja nibwo buryo bwo kumugaburira kugira ngo abashe kubona intungamubiri akeneye rimwe na rimwe umubyeyi ashobora konsa umwana we nabi bitewe nuko adasobanukiwe nuko bikorwa cyangwa akaba atabiha umwanya uhagije kubera kutamenya akamaro kabyo
Ni iki cyakubwira ko umwana yashe ibere neza kandi yonka uko bikwiye?
1,Uruziga rw’ibere rugaragara hejuru kurusha hasi y’umunwa w’uruhinja
2.Umunwa w’uruhinja ufunguye neza
3.Umunwa wo hasi usohoka inyuma na ho
4.Akananwa gakora ku ibere kandi uruhinja rugomba kuba rukurura intama nini buhoro kandi runyuzamo rukaruhuka
Kuki uruhinja rukivuka rugomba guhabwa amashereka yonyine?
Umwana agomba guhabwa amashereka yonyine mu gihe cy’amezi 6 ya mbere y’ubuzima bwarwo amashereka ni ifunguro ry’umwana rihagije kuko abasha kuruha amazi n’intungamubiri zose rukeneye kandi arinda uruhinja uburwayi butandukanye,irinde guha umwana ibindi bintu byose byaba ibyo kurya cyangwa kunywa kabone niyo byaba ari amazi mu gihe atarageza amezi atandatu keretse hari izindi mpamvu za ngombwa zatuma umwana atabona amashereka
Impamvu zishobora gutuma uruhinja rutabona amashereka ahagije
1.Kuba umuryango umugaburira ibindi : uruhinja ruhabwa ibindi bintu byo kurya mbere y’amezi atandatu ibi bishobora gutuma amashereka aba make ndetse n’umwana agatakaza ubushake bwo kurya
2.Kuba umwana atonka buri gihe: uruhinja rugomba byibuze konka inshuro 8 ku munsi niyo umwana yaba atabisaba ,umubyeyi agomba kuzigeza kandi umwana agomba konka ku manywa na n’ijoro
3.Konsa uruhinja igihe gito :igihe cyo konka gishobora kuba gito cyangwa gihutiyeho ku buryo uruhinja rutabona amashereka ahagije ya ngombwa ibi bikaba bishobora guterwa nuko uruhinja ruruhuka nyina akaba yafata umwanzuro ko rwarangije kandi ruhaze.umubyeyi agomba kureka uruhinja rukonka kugeza igihe rwo ubwarwo rwikura ku ibere.
4.Igihe umubyeyi ahangayitse cyangwa ananiwe :umubyeyi ufite ibindi bimuhangayikishije ashobora kubura amashereka
5.Kuba uruhinja rudatamira neza ibere :ibi bitera ko umwana atabasha gukurura amashereka neza cyangwa yanakurura hakaza make ,akaba ari byiza kureba ukagenzura ko umwana yafashe ibere neza kandi ko ari gukurura neza
Uko wafasha uruhinja kugumana ubushyuhe bwa ngombwa
Icyumba uruhinja na nyina barimo kigomba guhora gishyushye kandi kidatose
Ambika uruhinja imyenda ihagije kandi rube kumwe na nyina igihe cyose
Umutwe w’uruhinja ugomba guhorana akagofero n’amasogisi mu birenge Irinde kuhagira umwana amazi akonje ,koresha amazi ashyushye mu rugero hanyuma ugire vuba kandi uhite uruhanagura unarufubike byihuse
Ni gute warinda umwana wawe uburwayi?
Gukaraba intoki bihagije nyuma yo kuva kumusarani ,mbere yo konsa,mbere yo kujya mu cyumba umwana arimo na nyuma yo guhindura ibyo umwana yitumyemo
Urureri rugomba guhora rufite isuku kandi rudatose no kutagira icyo barushyiraho
Gusukura uruhinja igihe cyose rumaze kwituma no kunyara no gutuma ruhora rw’umutse
Kwambika uruhinja imyambaro ifite isuku
Uko wafasha umwana gukura neza
1.Gukina :uruhinja rugomba guhabwa umwanya wo kureba,kumva urukoraho,kunyeganyeza amaboko n’amaguru,ukaruterura ibyo birufasha gukura neza
2.Kuvugana: uruhinja /umwana agomba kuririmbirwa ,ukamuvugisha umureba mu maso ibi bifasha gukangura ubwonko no gutuma akura neza kandi yisanzura ku bantu
Ni byiza kwirinda kuvuza umwana mu bavuzi bagihanga mu gihe arwaye cyangwa ku muha ibindi bintu byose by’imiti atandikiwe na muganga kandi upfa no kumuha ingano wiboneye kuko bishobora ku mutera izindi ngaruka mbi nyinshi bikaba byanadindiza imikurire ye.Ni ngombwa ko umwana afatwa nk’umuntu mukuru akaganirizwa agahabwa umwanya
Akamaro ko konsa
1.bituma umubyeyi azana amashereka menshi
2.birinda uburwayi butandukanye kuko amashereka ya mbere ameze nk’urukingo
3.byongera ubumwe hagati ya nyina n’umwana
4.bigabanya kuva ku mubyeyi
5.birinda umwana imbeho
6.bituma umubyeyi atabyimba amabere
Izindi nkuru
Amoko 8 y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro
Uritondere ibi bintu 8 bituma usaza imburagihe