Sikaneri ni imashini iteye imbere ifite ikuranabuhanga rikomeye ikaba ifasha mu gufata amafoto imbere mu mubiri aho ibasha kureba imbere mu mubiri ibibazo bitandukanye hifashshijwe ayo mafoto.
Ikaba yaravumbuwe n'abahanga babiri Allan M. Carmack na Godfrey N. Hounsfield mu mwaka wa 1973
Iyi mashini ifasha mu kureba ibibazo biri mu mikaya, mu mitsi itwara amaraso,mu maraso, mu mutwe no mu bwonko, no mu nyama zitandukanye ziboneka mu nda no mu gituza ( ibihaha, impyiko,umwijima,urwagashya ,amara,impindura nibindi,,,,)
Sikaneri ikaba ifite agatanda karyamaho umurwayi gashobora kwigira imbere n'inyuma hakoreshejwe mudasobwa ibyo bituma umurwayi abasha kuryamaho neza n'ifoto igafatwa neza. ahagana ku mutwi haba ari igice kiburungushuye aho imirasire yifashijwe mu gufata ifoto ituruka
Dore impamvu usabirwa gukorerwa Sikaneri
1.Kureba uburwayi mu mikaya ,mu magufa no mu mugongo
2.Kureba aho ikibyimba giherereye mu mubiri n'ubwoko bwacyo
3.Kureba imiterere y'imitsi itwara amaraso
4.Gusuzuma aho igikomere cyageze cyangiza umubiri
5.Rimwe na rimwe bashaka kubaga umurwayi kugera bamenya aho baheranaho bahera babaga
6.Kureba aho ingaruka z'ubuvuzi zigeze cyane cyane nko kubarwayi ba kanseri no kundwara z'umutima
Uko bakora ikizamini cya Sikaneri
Muganga akwandikira uruhushya rwo kunyura mu cyuma cya Sikaneri hanyuma kandi ashobora ku kwandikira kubanza guhabwa umuti utuma ifoto yafashwe ibasha kugaragara (Contrast).kandi ushobora gutegekwa kubanza kumara amasaha hagati y'ane n'amasaha atandatu kandi ushobora gusabwa no kunywa amazi menshi byibuze litiro. kandi usabwa gukuramo ibintu wambaye ku mubiri nk'amasaha,imikufi,imitako itandukanye ,hanyuma usabwa kuryama kuri ka gatanda ,muganga akakagorora neza bitewe nigice ashaka gupima hanyuma Muganga ajya mu kindi cyumba kitabasha kugeramo imirasire ikoreshwa mu gufotora ariko aba akureba neza kandi ashobora ku kuvugisha ,aho ashobora ku gusaba kwinjiza umwuka hanyuma ukanawusohora witonze mu gihe atangiye igikorwa cyo gufotora
Izindi nkuru
Amoko atandukanye y’ibiribwadusangamo Vitamini E
Ibiribwa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo