Ibimenyetso bya kwereka ko wasamye


1.Kubura imihango igihe wayiboneraga klkarenga





Iki ni ikimenyetso cya mbere iyo ubonye wirengeje.kandi hari umuntu mwaryamanye mudakoresheje agakingirizo ushobora guhita ukeka ko wasamye ariko hari izindi mpamvu nyinshi zishobora gutuma ubura imihango





2.Kubyimba amabere hakaba nigihe aryaryata





Ibi biba byatewe no kwiyongera kw'imisemburo yatewe nuko wasmye





3.Kugira iseseme ushobora kuba unaruka cyangwa kuruka bitarimo





Nabwo iyo ugisama mu mubiri wawe haza impinduka zatewe n'imisemburo itandukanye bityo iseseme ikaza ariko ibi bishyirana n'igihembwe cya mbere ni ukuvuga amezi atatu uhere umunsi wasamiyeho.





4.Gushaka kunyara kenshi





Iyo utwite umubiri utangira kongera amaraso kugira umwana uremwa akure neza bityo nimpyiko zigatangira gukora cyane aribwo zikora ninkari nyinshi biagtuma ushaka kwihagarika kenshi.





5.Kugira umunaniro





Iyo ugisama utangira kugenda wumva ufite umunaniro hanyuma hashgira igihe runaka ingufu zikagaruka ariko ukazongera kugaruka mu mezi ya nyuma wenda kubyara.





6.Kumva imyitwarire nuko wiyumva byahindutse





Kubera ihindagurika ry'imisemburo ukimara gusama wumva utangiye guhinduka uko wiyumva.rimwe ukumva ntumeze neza ,ubundi ukumva uranezerewe cyane nta mapmvu.





7.Kuzana utuntu tw'uturaso duke





Aha ushobora kugira ngo ni imihango igiye kuza ariko siyo ahubwo ni igi rizavamo umwana riba ririkwakirwa muri nyababyeyi





8.Kubyimba mu nda





Aha wumva ugugaye mu nda huzuyemo ibintu bimeze nk'umwuka bimeze nk'igihe ugiye kujya mu mihango





9.Gutangira guhumurirwa cyangwa kunukirwa n'ibintu runaka ku buryo budasanzwe





Iyo utwite utangira guhumurirwa n'ibintu utajyaga wumva cyangwa ibintu wakundaga ukumva bikunukira ,hakaba ni gihe ibiryo runaka bikunanira kandi wabiryaga.





10 Kugira constipation





Kurwara impatwe kwituma bikagorana hari igihe biza ariko si kuri buri wese.





izindi nkuru





Impamvu 10 zitera ibura ry’imihangoUko wahangana n’ububabare mu gihe uri mu bihe by’imihango


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post