Amabanga yagufasha kugira urugo rwiza


Kugira urugo rwiza ni inzozi za buri wese ukabana nuwawe mukageza igihe musazana ,hakaba hari utuntu duto duto iyo tudahawe agaciro aritwo twica urukundo bikarangira muhanye gatanya hano tukaba tugiye kuvuga ku mabanga yagufasha gusigasira urukundo rwawe rukaramba





1.Gerageza kwita ku mbaraga zuwo mwashakanya wikwita ku ntege nke ze





Guha agaciro ibyo uwa mwashakanye ashoboye ni ingenzi cyane wikwita ku bidafite agaciro kandi ntacyo byamara, urugo ni ukuzuzanya ,buri wese agafatikanya na mugenzi we kandi si ngombwa ko buri wese azana mirongo tanu ku ijana nundi mirongo itanu ku ijana .ibyiza ni ugukora nta kurebana ku jisho .ushoboye kurusha undi ntabigire urwitwazo





2.Mwikwita ku mateka yahashize





Iyo muhaye agaciro ibyabaye mutaramenya birangira bigenze nabi.muri iki gihe usanga ahanini abantu basigaye bashakana barabanje kuryamana ,.hari igihe usanga iyo mu bihaye agaciro wumva n'abandi bakundanye nawe byaragenze gutyo. ibyo bigatuma mugirana urwikekwe kwizerana bikagabanuka, mugatangira gucungana .hanyuma iyo hatajemo kwicara ngo muganire birangira bigenze nabi.





3.Ntugakore ikintu wenyine utaganiye n'umufasha wawe kandi mukacyumvikana





Ahanini usanga iki kibazo kiba ku bagabo aho usanga yigira nkaho ari wenyine utekerereza urugo ,ntahe agaciro ibitekerezo by'umugore.ibi biba imungu .iyo udahaye agaciro abo mu bana ukaza uzana ibintu ubi baturaho .iyo hatabayeho kwihangana gukomeye hari igihe bibyara gatanya .ibyiza ni ukwicarana mugategura ibintu byose nk'umuryango.





4.Gerageza muhe agaciro ibyiza mugeraho ,iminsi y'amavuko ndetse n'utundi tuntu duto mutwishimire muri kumwe nk'umuryango





Ni byiza gutungura umufasha wawe mukanezeranwa,yewe no mu bushobozi ufite bwaba buke cyangwa bwinshi ukamusohokana ,mukicarana mukaganira museka kandi intambwe mugezeho iyo ariyo yose mukayizeranwa mwembi.





5.Ntuzishiremo ko umufasha wawe igihe cyose ari we uzajya uguha ibyishimo





Hari igihe uwo mwashakanye bigera mu kavugana nabi yewe mukanarakaranya ,ntukumve ko byacitse ngo ufate indi myanzuro mibi .ahubwo uzareke ni mumara gutuza muganire ku kibazo mufitanye mugishakire umuti mwembi.





6.Iga gushimira niyo twaba utuntu duto





Gushimira biranezeza cyane.kandi nta kiguzi bisaba buretse ijambo ryiza ryo gushimira ,niyo umufasha wawe yagufungurira rugi cyangwa akazimya itara uzajye umushimira.





7.Irinde kugenzura umufasha wawe kabonew niyo waba umukeka tegereza ubanze ugire amakuru nyayo





Kugenzura telefoni abavugana nawe,ubutumwa bugufi,whatsapp nibindi ,iyo umufasha wawe abimenye atangira kubona ko wamutakarije icyizere ,ibyo bikagenda bisenya umubano wanyu ndetse n'urukundo mufitanye kuko urugo ruzima rwubakira ku kizere.





8.Gerageza uhore ubona ko umufasha wawe ari we mwiza kurusha abandi kandi ari we ukubereye.





Iyo utangiye kugenda ugereranya umufasha wawe n'abandi ubona utangira kubona hari igihe wibeshye ,bigatuma ugenda umutakariza ibyishimo n'umunezero yaguhaga





9.Koroherana





Burya nta muntu udakosa icya mbere ni ukoroherana mugahana imbabazi,niba wakosheje iga gusaba imbabazi ,kandi niba usabwe imbabazi iga kubabarira erega ntazibana zidakomana amahembe.





10.Mwitoze gusenga no kwegera Imana





Gusenga ni ingenzi kandi mukabitoza abana banyu.gusanga bituma urukundo ruryoha ,bikagabanya gucana inyuma,kwizerana bikiyongera ,guhemukirana no kurwana siby'abana b'Imana rwose





Izindi nkuru





Uburyo 10 wakwishakamo ibyishimo bihoraho niyo waba uri mu bihe bigukomereye





Uko abakobwa bari gukorera akayabo k’amafaranga ku rubuga nyamamaza busambanyi rwa Onlyfans


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post