Akamaro ko kunywa icyayi cya tangawizi ku mubiri wa muntu

Akamaro ko kunywa icyayi cya tangawizi ku mubiri wa muntu

Icyayi cya tangawizi ni ingenzi cyane kuko kimeze nk'umuti kivura ibibazo by'uburwayi biatndukanye,kiroroshye kugitegura kandi kiraryoha


Dore akamaro ko kunywa icyayi cya tangawizi

1.Icyayi cya tangawizi gifasha mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri

Icyayi cya tangawizi gifasha mu guhangana nindwara zimwe na zimwe aho cyongerera umubiri ubushobozi bwo kurwanya izo ndwara

2.Icyayi cya Tangawizi gifasha urwungano rw'igogora gukora neza

Icyayi cya tangawizi cyongerera inzira z'ibiryo gukora neza zikabasha gusya ibyo twariye no kubikamuramo intungamubiri nta kibazo.

3.Kunywa icyayi cya tangawizi kigabanya iseseme

Kunywa icyayi cya tangawizi biagabanya kuba wagira iseseme mu gihe ugiye ku rugendo cyane cyane nk'abantu baruka mu modoka iyo bakoze urugendo.kandi gifasha n'abandi bantu bose bafite ibibazo bitera iseseme nkabari ku miti ivura kanseri nibindi...

4.Icyayi cya tanagwizi gifasha mu kuvura no koroshya indwara z'ubuhumekero

Icyayai cya tangawizi gifasha mu kuvura indwara z'ibicurane ,amagrippe ,sinusie nizindi zifata ubhumekero ,cyane cyane no muri iki gihe cy'icyorezo cya Koronavirusi abantu bagirwa inama yo gukoresha tangawizi.

5.Icyayi cya tangawizi gituma amaraso atembera neza

Kunywa icyayi cya tangawizi bituma amaraso atembera neza ,umuvuduko w'amaraso ukagabnuja bityo kikaba cyanrinda cyangwa kikagabanya kurwara indwara z'umutima.

6.Icyayi cya tangawizi kigabanya ububabare mu gihe cy'imihango

Abakobwa bagira ububare bukabije mu gihe cy'imihango bagirwa inama yo gukoresha icyayi cya tangawizi.aho ushobora gufata agapira ukakinika ,u cyayi hanyuma uakagashira ku nda yo hasi bikagabanya uburibwe,nanone ushobora no ku kinywa nabyo bigakora neza cyane

Uko wategura icyayi cya tangawizi

Tegura byibuze uduce dutandatu twa tangawizi uturonge neza mu mazi meza.dukataguremo uduce duto . hanyuma udushyira mu dukombe tubiri tw'amazi.ugacanira mugihe kingana niminota makumyabiri. Hanyuma ugateruraho ukaba ushobora gushyiramo ubuki cyangwa umuti bitewe nuko ubyifuza.

Kunywa icyayi cya tangawizi ari nyinshi cyane nabyo bishobora gutera izindi ngaruka zitari nziza harimo

1.Nko kubyimba mu nda hakazamo umwuka

2.Kugira imisuzi iza buri kanya

3.Kurwara ikirungurira

4.Gishobora gutuma ugira iseseme iyo yari nyinshi cyane.


izindi nkuru.

Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi

Akamaro ko kunywa icyayi cya tangawizi







Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post