Akamaro ko kunywa amata ku mubiri wacu


Akamaro ko kunywa amata ku mubiri wacu

Amata ni ikinyobwa gifitiye umubiri wacu akamaro gatandukanye kubera intungamubiri ziyabonekamo

Intungamubiri ziyabonekamo

1.Calorie 149

2.amazi 88%

3.Poroteyine 7,7 gram

4.Carbs 11,7 gram

5.Sugar 12.3 gram

6.vitamiin B12,B2 ,A na D

7.Imyunyungugu Karisiyumu,phosphore nindi myinshi

Dore kamwe mu kamaro k'amata ku mubiri wacu

1.Amata ni meza mu gukomera kw'amagufa n'amenyo

Kubera imyunyungugu za karisiyumu ,potasiyumu na phosphore zikaba zifasha mu gukomera kw'amagufa n'amenyo kandi zikaba ziyabonekamo ku bwinshi, ibi kandi bikaba bifasha amata mu kurwanya indwara ya Osteoporosis iyi ndwara ikaba ituma amagufa avunika ku buryo bworoshye

2.amata akungahaye kuri poroteyine ku bwinshi

proteyine ikaba ari intungamubiri zifasha mu kubaka umubiri ,zikaba ziboneka cyane mu mata aho ikirahure kimwe cy'amata kiba gifite ingano ya poroteyine ingana n'amagarama umunani (8)

3.Agabanya ibyago byo kugira umubyiho ukabije

Kunywa ikirahure cy'amata ku munsi bigabanya kuba wagira ibiro by'umurengera

4.Amata agabanya uburwayi bw'ikirungurira

Kunywa amata bigabanya ikirungurira bikanakirinda kubera amata agabanya aside iboneka mu gifu ,bikaba ari byiza kunywa inshyushyu mu gihe ukunda kurwara igifu

5.amata afasha mu kurinda kuba warwara indwara zimwe na zimwe

nk'indwara ya stroke n'umuvuduko w'amaraso ukabije,kunywa amata bigabanya ibyago byo kuba wazirwara kubera ko amata agabanya ikigero cy'ibinure bibi mu mubiri

6.amata afasha umubiri kurwanya indwara ya stress

Amata azwiho kuba atera umubiri kugabanya ikigero cya stress kubera amavitamini atandukanye n'imyunyungugu itandukanye dusanga mu mata

7.Amata afasha mu gutuma uruhu rusa neza

Kunywa amata byibuze ibirahure bibiri by'amata ku munsi bituma umuntu agira uruhu rwiza rugasa neza kandi ntirwumagane

Ibindi wamenya ku mata

1.Igihugu cy'ubuhinde nicyo cyambere mu kugira amata menshi ku isi

2.Kunywa byibuze agakombe k'amata bigabanya ikigero cya aside mu mubiri

3.Amata yongerera ubudahangarwa umubiri wacu

4. Amata akize kuri vitamin B12 ifasha mu mikorere myiza y'ubwonko

5.Itariki ya mbere y'ukwa gatandatu ni umunsi mpuzamahanga w'amata




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post