Akamaro ka Kayote ku mubiri wa muntu



Akamaro ka Kayote ku mubiri wa muntu

burya kayote ni nziza cyane ku mubiri wa muntu ,byose bigashyingira ku ntungamubiri zitandukanye dusanga muri kayote 

Kayote ifitiye akamaro gatandukanye umubiri kubera intungamubiri zitandukanye tuyisangamo

1,Calories 30

2.Carbs 9gr

3.Protein 2gr

4.Fiber

5.Vitamin C 26% by'ingano dukenera ku munsi

Izindi ntungamubiri

Vitamin B6

Manganese

Copper

Zinc

Potassium

Magnesium

Dore akamaro gatandukanye

1.Ni nziza cyane ku mubyeyi utwite

Kubera ingano ya Vitamin B9 ituma hakorwa ubutare bwa fer,ubu butare bukaba bukoreshwa n'umubiri w'umubyeyi mu kurema ubwonko n'urutirigongo rw 'umwana uri munda kandi unutare bwa fer bufasha mu gutuma umubyeyi atabayarira imburagihe.

2.Ifasha mu gutuma umwijima ukora neza

Kubera nta binure biboneka muri kayote ,bituma umwijima woroherwa mu igogorwa ryayo,kubera ko umwijima niwo urikura indurwe zifashishwa mu kugogora ibinure.

3.Igabanya umuvuduko uturemangingo tw'umubiri twasaziragaho

Vitamin C dusanga ku bwinshi miri kayote ,iyi vitamin ikaba ifasha mu ikorwa rya collagen,iyi collagen nayo ituma uruhu rusubirana itoto ntirwumagare. kandi nano kayote yifitemo ubushobozi bwo kugabanya free radicals zituma uturemangingo tw'umubiri twangirika.

4.Ifasha mu kugabanya ibiro by'umurengera

Kubera ingano nkeya ya calories ndetse na fibre nyinshi zituma ibiryo bitinda mu nda ,ibi bigabanya inshuro umuntu yabashaga kumva yarya ,kubera aba yumva mu nda huzuye.

5.Ifasha mu igogorwa ry'ibiryo

Kubera Flavonoid dusanga muri kayote ,iyi ikaba ifasha umubiri mu gukamura no gusya ibyo twariye hanyuma umubiri ukabasha gukuramo intungamubiri zihagije

6.Igabanya inyago byo kurwara indwara z'umutima

Kayote igabanya ibyago byo kurwara indwara y'umuduko w'amaraso ukabije ,ikagabanya ingano y'ibinure bibi bya koresiterori, igatuma n'amaraso atembera neza.

7.Ifasha mu kugabanya no kuringaniza ikigero cy'isukari mu maraso

Kayoti nta sukari igira kandi ifasha umusemburo wa insulin ufasha mu kuringaniza ikigero cy'isukari, igatuma ubasha gukora neza kandi niyo waba uri ku kigero gito

Hari n'akandi kamaro kenshi ka kayote, ikaba ibarirwa mu cyiciro cy'imboga, ikaba ishobora gutekwa yakuweho agahu kayo ,ukaba wayivanga muyandi mafunguro ,ikaba ishobora gutekwa kandi igeretswe ku bindi biribwa nk'ibishyimbo.


izindi nkuru

Sobanukirwa n’icyakwereka ko umwana w’uruhinja yavukanye indwara z’Umutima

Dore impamvu udakwiye kugaburira umwana wawe amata y’inka ,urimo uramwangiza bikomeye




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post