Abanyeshuri 4 bafashwe na Police y'ubufaransa nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry'umwarimu wabo


Nkuko byatangajwe na AFP ,Mu gihugu cy'ubufaransa ,nyuma yiyicwa ry'umwarimu w'amateka Samuel Paty w'imyaka 47 ryabaye ku wa gatanu w'icyumweru gishize wishwe aciwe umutwe hakoreshejwe icyuma cyo mu gikoni ubwo yari atashye,akaba yarishwe na Abdoulakh Anzorov ,umusore wari warahawe ibyangombwa by'ubuhunzi mu bufaransa akaba akomoka mu gihugu cya Checheniya ,uyu musore nawe akaba yarahise araswa na Police ako kanya arapfa.





Ibi byabaye nyuma yaho uyu mwarimu mu ntangiriro z;uku kwezi kwa cumi ubwo uyu mwarimu yeretse amashusho y'intumwa y'Imana Muhammad ataravuzwe rumwe n'abantu batandukanye ,nyuma uyu mwarimu yaje guterwa ubwoba ko azicwa birangira yishwe kuwa gatanu ku itariki ya 16/10/2020









Jean Franois Ricard umushinjacyaha mukuru yagize ati , ukekwaho kwica uyu mwarimu kuwa gatanu yiriwe atembere mu kigo abaza Samuel Paty uwo ariwe kugira ngo atabasha kumwibeshyaho akomeza agira ati ubu iperereza riracyakomeje dushaka abantu bose baba baragize uruhare muri iki gikorwa kiterabwoba ry'iyicwa rya Samuel





Kuri uyu wa mbere hakaba hafashwe abantu bagera kuri 15 bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ryuyu mwarimu.muri aba bafashwe harimo abanyeshuri bane biga ku kigo yigishagaho ndetse nabamwe mu ba byeyi babo





Uyu ukekwaho kwica uyu mwarimu witwa Abdoulakh Anzorov akaba yari umusore w'imyaka 18 wirunduriye cyane mu mahame y'idini rya Islam akaba yabanaga na mushiki we bahuje umubyeyi umwe .akaba yari yarahawe icyangombwa cyo gutura mu bufaransa mu gihe cy'imyaka 1o


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post