Umuneke ni urubuto rufitiye umumaro ndashyikirwa umubiri wacu aho usangamo intungamubiri nyinshi zifitiye umubiri wacu akamaro gatandukanye tukaba tugiye kuvuga ku mimaro itandukanye y'umuneke
1.Umuneke ukungahaye kuri Vitamin ya B6
Vitamin B6 ikaba ifasha umubiri gukora intete zitukura,kandi ikaba inafasha umubiri mu mikorere myiza y'ubwonko
Vitamin B6 kandi ifasha mu mikurire myiza y'umwana uri munda bakaba bagira inama abagore batwite kurya imineke hafi ya buri munsi
2.Umuneke ukungahaye kuri Vitamin C
Vitamin C irinda iyangirika ry'uturemangingo tugize umubiri, kandi ifasha umubiri kewakira ubutare bwa fer ,ifasha nanone ubwonko kurekura umusemburo wa serotonin utera ibitotsino kurwanya umunaniro n'imihangayiko
3.Umuneke kandi ukungahaye kuri manganese
umuneke umwe ufite manganese ingana na 13& yingano umubiri ukenera ku munsi,manganese ikaba ifasha mu kurinda uruhu no kuruha itoto
4.Umuneke ufasha mu kurinda indwara z'umutima
umuneke umwe uba ufite potassium ingana 320-400mg ikaba ingana ni 10% byiyo umubiri wacu ukenera ku munsi
5.Umuneke ufasha mu mikorere myiza y'amara no mu igogorwa ryibyo twariye
kubera ingano ya fiber iboneka mu muneke bikaba bituma amara akora neza ndetse umuntu urya umuneke akaba atarwara indwara y'impatwe
6.Umuneke ukize ku isukari y'umwimerere
kubera ingano ya fructose na sucrose iboneka mu muneke bituma uba isoko nziza y'isukari y'umwimerere