Ibyago bihambaye bikomoka ku ngeso yo kwikinisha


Kwikinisha ni igikorwa cyo gushimisha umubiri ushaka kugira ibyishimo nkibyo umuntu ukora imibonano mpuzabitsina ariko umuntu akabikora wenyine yifashije ibikoresho byabugenewe cyangwa yifashishije kureba amashusho y'urukozasoni namafoto y'abantu bambaye ubusa.





ibi bishobora gukorwa haba igitsinagabo cyangwa igitsinagore ariko ubushakashatsi bugaragazako ab'igitsinagabo aribo bikinisha cyane kurusha abagore ,akaba ariyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ingaruka biteza ndetse nuko wabyirinda





Kwikinisha bitera ibyago bihambaye ku mubiri w'ubikora
Kwikinisha bitera ibyago bihambaye ku mubiri w'ubikora




1.Kwikinisha bitera umunaniro ukabije





bitewe ningufu ushira mu kwikinisha nimbaraga bisaba ubwonko muri iki gikorwa bituma ubikora ubikora ahora umunaniro n'umushiha ukabije





2.Kwikinisha bitera kubabara umutwe no kugira umunabi uhoraho





ibi ntibigirwa na bose ariko nyuma yo gukora iki gikorwa ubikora asigarana kwicuza yibaza impamvu yabikoze bityo bikaba byamutera no kubura ibitotsi bya hato na hato





3.Kwikinisha bitera ubikora kwibagirwa kenshi





ubushakashatsi ntiburagaraza impamvu nyamukuru ibitera ariko biboneka cyane kubabaswe no kwikinisha





4.Kwikinisha bitera kugorama kw'igitsina ku bagabo no kurangiza vuba





bitewe nuburyo ukuba kugitsina kugira ngo urangize bishobora gutera igitsina kugorama ndetse kwikinisha bikaba byanatera kuba umuntu arangiza vuba mu gihe ahuza igitsina nundi





5.Kwikinisha bitera ububata





kwikinisha bitera ububata kubivamo bikakunanira nibyiza niba wanacitswe wagerageza kutabisubira ukoushoboye kose





6.Kwikinisha bitera infections mu gitsina





bitewe nibikoresho wakoresheje wikinisha bidasukuwe neza cyangwa wakoresheje intoki zanduye ibi bishobora gutuma mikorobi zijya mugitsina bikaba byagutera uburwayi





UKO WAKWIRINDA KWIKINISHA NUKO WAHANGANA NINGARUKA ZO KWIKINISHA





  • Irinde kuba wenyine aho utabana n'abandi




  • Irinde kureba amashusho y'urukozasoni




  • Irinde icyagutera kwigunga




  • Shaka mugenzi wawe wizera mubiganireho ntacyo umuhishe agufashe kubivamo




  • niba warigeze kwikinisha ihatire gufata ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ukore na siporo bihagije.




Ese kwikinisha birakira?





Nkuko bigaragazwa n'abahanga ,iki gikorwa kibi cyo kwikinisha gishobora gukira ,mu gihe ugifite yahaw ubufasha bukomeye bwo kugira ngo atandukane niyi ngeso ibata.





Mu buvuzi bw'ingeso yo kwikinisha bisaba kugira umuati ukomeye ,kwegera abashobora kugufasha no gutinyuka ukabiganirza umuntu wizeye ,hari imiti yabugenewe igurishwa hirya no hino bavuga ko ivura iyi ngeso ariko nibyo kwitondera imyinshi muriyo ntiba ikora uko bikwiye.





hari ibiribwa bitandukanye byagufasha gucika ku ngeso mbi yo kwikinisha ,byinshi kuri iyi nkuru soma Umuti wo kwikinisha hakoreshejwe imirire.





Ese kwikinisha bitera ubugumba no kutabyara?





Nkuko tubikesha urubuga rwa mayoclinic.com ruvuga ko kwikinish bidatera ubugumba no kutabyara ,nubwo bwose bishobora kugira ingaruka ku masohoro cyane cyane nko kugitsina gabo ariko ntibituma utakaza ubushobozi bwo kubyara.





Iki gikorwa kibi gishobora gutera ibibazo mu myitwarire yawe mu buriri ariko abahanga bemeza ko ntacyo gishobora kugutwara no kwangiza mu bushobozi bwawe bwo kubyara.





Ese kwikinisha bikorwa bite?





Uwikinisha ashobora kwifashisha ibikoresho byabugenewe
Uwikinisha ashobora kwifashisha ibikoresho byabugenewe




Iki gikorwa kibi cyo kwikinisha gikorwa ,umuntu agerageza kwishakamo ibyishimo nkibyo umuntu yumva akora imibonano mpuzabitsina ,aho bimugeza ku ndunduro y'ibyishimo yifashishije igitsina cye ,agikuba ku kintu cg yinjiza intoki mu gitsina akenshi bigakorwa yifashishije kwitegereza amashusho y'urukozasoni.





Dusoza





Muri rusange .kwikinisha ni igikorwakibi kandi kigayitse ,kigira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri zirimo ibibazo by'umubiri bigayitse ,kandi bishobora kugutera uburwayi bukomeye,abantu benshi babaswe n'ingeso yo kwikinisha bituma ubushobozi bwabo bwo gutekereza bwangirika ,ibyo bikajyana no gufata imyanzuro ihubukiwe nkuko byagiye bigaragazwa na benshi.





Igikorwa cyo kwikinisha kigira ingaruka zihambaye ku bwonko no mu mikorere yabwo ,ibyo bituma binagira ingaruka mbi mu mibanire y'abantu ,harimo no kwangiza umubano ku bashakanye nibindi.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. […] Cyane cyane ku bagabo bagira ibibazo byo kubura ubushake ,gucika intege vuba ,kunywa tangawizi bishobora kubafasha ,yewe n’abagizweho ingaruka zo kwikinisha nabo bashobora gufashwa no kunywa tangawizi ,byinshi kun ngaruka zo kwikinisha kanda hano Ibyago bihambaye bikomoka ku ngeso yo kwikinisha. […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post