Hari inzira wanyuramo ukagera ku nzozi zawe wahoze wifuza,inzu nziza .imodoka nziza nibindi byinshi hano tugiye kuvuga kuri imwe mu mico ushobora gushyira mu mibereho yawe ya buri munsi bikagufasha kugera kubyo wifuza
Gerageza kuzigama kandi ukore uko ushoboye kose ugabanye ibyo watakarizagamo amafaranga yawe: amafaranga ayo ariyo yose winjiza akaba ari nako uyakoresha ntacyo wageraho cyaguteza imbere ahubwo niba ushaka gutera imbere iga kuzigama niyo waba winjiza duke fata igice cyayo winjiza ugishyire kuruhande uzigamire ejo hazaza
Gerageza guhora wiga
ku muntu ushaka gutera imbere ubumenyi nibwo bwa mbere ugomba guhora wihugura kubyo uteganya gukora byose ,shaka ababikoze mbere bakubere icyitegererezo bakanakugire inama ,gerageza gusoma ibitabo bijyanye nishoramari ubukungu nibindi....
Gerageza kugira intego zihoraho kandi ubona ko ushobora kugeraho cyane cyane ugendeye ku babashije kubigeraho mbere ibyo ukora byose wabipanze kandi byanditse ntugakore ikintu utateguye ,Shyiraho intego yibyo wifuza kugeraho mu gihe cy'umwaka ,ameze atandatu,kandi icyo gihe nikirangira ukore evaluation yaho umaze kugera hanyuma uvugurure intego yawe cyangwa ushyireho izindi
Gerageza uko ushoboye kose ugire ubuzima bwiza ,kora siporo ,urye ifunguro rihagije kandi rikungahaye ku ntungamubiri umubiri ukeneye ,irinde kuba imbata y'ibiyobyabwenge,ubusambanyi nizindi ngeso mbi hanyuma uziriakane ko ubuzima bwiza aricyo gishoro cya mbere
Shaka inshuti inshuti zifite intego nkizawe ,inshuti zishimira iterambere kandi barajwe ishinga no gutera imbere cyangwa barageze ku iterambere bifuza ibi bizakubera nkindorerwamo kandi bikubera akabando nitara rikumurikira munzira wifuza kugendamo Zirikana ko inshuti mbi zizakuroha bikakubuza kugera kuntego yawe