Burya ubunyobwa buhishe ibanga ,Dore akamaro 8 k'Ubunyobwa


ubunyobwa ni ikiribwa gifitiye umubiri wacu akamaro kikaba gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye tugiye kureba ndetse n'umumaro zifitiye umubiri wacu ,ubunyobwa bushobora kuribwa bwumye ,bukaranze ndetse bushobora gukorwamo ifu wakoramo agasosi cyangwa bukaminjirwa mu biryo





Dore intungamubiri ziboneka mu bunyobwa





ubunyobwa bugizwe na Ibinure byiza ku kigero cya 205.4% ku ngano dukenera buri munsi





Cuivre ku kigero cya 185.56%/ku ngano ikenewe buri munsi





Manganese ku kigero cya 122.78%/ku munsi





Vitamin B3 ku kigero cya 110.10%/ ku munsi





Vitamin B9 ingana 87.50%/ ku munsi





Sugar 4,7gr





fiber 8.5 gr





Manganese 36%





Biotin 21%





Phosphore 20%





nizindi nyinshi,,,,,,,,,,,,





Ubunyobwa bugira akamro gahambaye ku mubiri wa muntu
Ubunyobwa bugira akamro gahambaye ku mubiri wa muntu




1.Ubunyobwa bufasha mu mikorere myiza y'umutima





Ubunyobwa bukungahaye ku ntungamubiri nka Vitamin E,Niacin Folate ndetse na manganese izi ntungamubiri zikaba zizwiho mu gutuma umutima ukora neza





2.Ubunyobwa bugabanya ibyago by kurwara utubuye dufata mu gasabo k'indurwe(gallstones)





Ubushakashatsi butandukanye bwagaragajeko kurya ubunyobwa kenshi bigabanya ibyago byo kurwara utubuye dufata mu gasabo k'indurwe ku kigero cya 25%





3.Ubunyobwa bufite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kurwara kanseri





Ubunyobwa bukize kuri phytosterol izwi nka beta sitosterol (SIT) ikaba izwiho ku rwanya ivuka ry'uturemangingo twa kanseri





4.Ubunyobwa bufasha mu guhangana na Diabete yo mu bwoko bwa 2 (Diabetes Mellitus Type2)





Ubunyobwa kubera isukari nkeya bwifite bufasha no guhangana ndetse no gutinza ivuka ry'indwara y'isukari ikindi bufasha ko isukari yinjira mu mubiri kugira ngo ikloreshwe cyangwa ibikwe ibi bikaba byorohereza umusemburo wa insulin ufasha mu kugenzura ingano y'isukari mu maraso





5.Ubunyobwa bwimakaza imikorere myiza y'ubwonko





Kubera Vitamin ya Niacin bukungahayeho,iyi vitamin ituma amaraso atembera neza mu bwonko kandi inarinda niyangirika ry'uturemangingo tugize ubwoko ikanagabanya ibyago byo kurwara indwara ya Parkinson na Alzheimer





6.Ubunyobwa bufasha uruhu kumera neza





Kubera Vitamin ya E iboneka mu bunyobwa ndetse na vitamin zo mu bwoko bwa B izi zikaba zifasha uruhu kumera neza zikanarurinda kumagara





7.Ubunyobwa bufasha mu kurinda kuba wagira indwara ya Stroke





Stroke ni indwara iterwa niturika ry'udutsi duto tuboneka mu bwonko .ubunyobwa bukaba bugizwe na na oxide de nitrite ituma imitsi irambuka neza kandi ikiyongera mu mubyimba





8.Ubunyobwa bufasha mu kurinda kuba wabyara umwana ufite ubumuyaga cyane cyane ubwo mumutwe





Intungamubiri ya Fer dusanga mu bunyobwa ifasha mu irema ry'ubwonko bw'umwana uri munda bityo bikaba ari byiza kurya ubunyobwa kenshi mu gihe utwite cyane cyane mu gihembwe cya mbere





akamaro k'ubunyobwa




Ubunyobwa ku bagabo





Ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko ubunyobwa ari bwiza ku bagabo kubera ko bwongera ubushobozi bwabo bwo gutera akabariro ndetse binavugwa ko ubunyobwa bugira uruhare runini mu kongera amasohoro.





Mu bunyobwa habonekamo ikinyabutabire cya Resveratrol ari nacyo kigira uruhare runini mu kongera ubushobozi bwa kigabo mu buryo bwo gutera akabariro .





Kubera intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine ziboneka mu bunyobwa bituma zigira uruhare runini mu kongera ibizigira n'imbaraga ku bagabo ,nabyo bikaba byagira uruhare runini mu kunoza imigendekere myiza mu guhuza igitsina ku bagabo.





Akamaro k'ubunyobwa ku umugore utwite





Kurya ubunyobwa ni amahitamo meza ku bagore batwite ,kubera ko bukungahaye ku kigero kiri hejuru intungamubiri zitandukanye zirimo poroteyine ,amavitamini ,imyunyungugu ndetse n'ubutare bwa fer bugira uruhare runini mu kurema ubwonko bw'umwana uri mu nda.





Izindi nkuru





Intungamubiri dusanga mu imbogarwatsi n’akamaro kazo





Akamaro gatangaje k’imboga za Broccoli(borokoli)


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post