Akamaro ka Karoti ku mubiri wa muntu n'intungamubiri tuyisangamo


Akamaro ka Karoti ku mubiri wa muntu n'intungamubiri tuyisangamo
Karoti ni ikiribwa cyo mu bwoko bw'imboga gifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye cyane bitewe nintungamibiri gikungayeho cyane kikaba gishobora gukoreshwa kiribwa kivanzwe mu bindi biribwa,kuzihekenya no kuzikoramuo umutobe wazo karoti zikaba zikungaye ku ma vitamini atandukanye nka Vitamin A,K,B,B6 nizindi nizindi ikaba inakize ku myunyungugu nka potasiyumu nizindi...ikaba ifite akamaro gatandkanye tugiye kuvugaho

1.Karoti igabanya ibyago byo kurwara Kanseri

bitewe na carotenoids ikizeho bituma ibasha kurwanya kanseri zifata amara,igifu ndetse na kanseri zifata amabere

2.Karoti ifasha mu kugabanya ibiro

karoti yagufasha kugabanya ibiro byumurengera mu gihe bikabije kubera ifasha mu igogorwa no kumva uhaze ku buryo bishobora kugabanya inshuro wafata amafunguro ku munsi nko ku bantu barya buri mwanya

3.Karoti ifasha mu kurinda amaso

zifasha mu kurinda amaso no kuyisasigasira kubera ko ikungahaye kuri vitamin A

4.Karoti ifasha mu kurwanya kurwara indwara z'umutima no kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso

bitewe nuko ikize ku myungugu ya potasiyumu ifasha mu mikorere myiza y'imitsi no gutembera kw'amaraso ndetse n'imikorere y'umutima

5.Karoti ifasha mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri

kubera vitamin C ikungahayeho ikaba ifasha mu kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw,umubiri

6.Karoti ifasha mu gukomeza amagufwa n'amenyo

kubera carisiyumu na fosifore ikungahayeho iyo myungugu ikaba ifasha mu gukomera kw'amagufwa

7.Karoti ifasha mu kurwanya iminkanyari

kubera beta carotene ihindukamo vitamin A ,vitamin A ikaba inafasha uruhu gukweduka neza no kugira ubuzima bwiza





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post